Wednesday, February 07, 2007

Ubuhamya bwa Abdul RUZIBIZA

RUZIBIZA J- ABDUL

Birkenesveien 62

4647 Brennåsen

NORVEGE

PS : Nahisemo gutanga ifoto

yanjye n’aho ndi kugirango

ibyo mvuga bidafatwa nka tract,

cyangwa benshi batibaza ko bivugwa

n’abantu batoragurwa ku muhanda

nkuko Perezida Kagame yabitangaje i Bruxelles.

ITANGAZO RIGENEWE ABANYAMAKURU

Nyuma yo kumva ko iperereza kw’ihanurwa ry’indege yarimo Perezida Juvénal Habyarimana na mugenzi we w’u Burundi hamwe n’abandi bantu 9 bose bakomoka mu bihugu 3 bitandukanye :u Rwanda, u Burundi, na France, iyo ndege ikaba yari iya gisivili kandi igendera mu karere kataberamo imirwano, ibinyamakuru , amaradiyo na za televiziyo mpuzamahanga zihutiye gutangaza iyo nkuru. Kubera ko bamwe muli abo banyamakuru bari bazi aho mperereye, bambjije niba ibivugwa, nanjye nkaba mvugwamo, mbyemeza. Narabyemeje.

Nyamara, nkurikije uko inkuru iba igenda ikura bitewe n’uburyo yandikwa, nsanga ari byiza kwivugira ubwanjye ibyo nshaka kuvuga, kuruta kubivugirwa mu buryo ntabyivugiye. Ku maperereza yakozwe, ntabwo nkora mu bucamanza, narabajijwe nsubiza ibyo nzi ibindi byasubijwe n’abandi nabo babajijwe bafite ibyo bazi. Niba nubahuka kuvuga nuko bagenzi banjye bo badafite aho bavugira kubera gutinya ko Kagame yabahitana, kuko si ubwa mbere abikoze.

Njye rero ibituma mpisemo kuvuga, ni ukugirango ngire ubuhamya ntanga kubijyanye n’Itsembabwoko ryakorewe abatutsi, ubwicanyi bwakorewe abahutu mu ntamabara FPR/APR yarwanye nanjye ndimo. Nkeneye kandi ko benshi mu banyarwanda, n’amahanga basobanukirwa kubyabereye mu Rwanda, kuko kugeza ubu bizwi gusa uko FPR ibishaka, cyangwa ibitangaza.

Mu gihe twitegura kwibuka abacu batikiriye mw’itsembabwoko, ni byiza ko uko kuri kumenyekana, nyuma y’imyaka 10 Kagame yiyita umucunguzi w’abatutsi kandi ariwe watumye kubarimbura bishoboka, ndetse akanatubuza kubatabara twari tububishoboye.

Kumugereka w’iri tangazo hariho ubuhamya bugenewe uwariwe wese ukeneye kumenya ukuri kubyaberaga hakurya mu z’amarere. Mbivuga ngamije ko abanyarwanda bafashweho ingwate y’ikinyoma cy’uko itsembabwoko ryahagaritswe n’umuntu babohoka, bakamenya ukuri nyako ku byabaye. Bishobora gutuma kwiyunga kw’abanyarwanda bishoboka.

Murakoze

ABDUL RUZIBIZA

Se

Itariki 14-03-2004

UBUHAMYA BUGAMIJE KWEREKANA UKO LETA Y’U RWANDA NA FPR BYAKOZE AMAKOSA YATUMYE GENOCIDE ISHOBOKA.

ESE FRP - APR YATABAYE ABATUTSI NK’UKO BIVUGWA?

Nyuma yo gutangazwa ko iperereza rijyanye n’inahurwa ry’indege ya gisivili yarimo abantu 11 harimo abategetsi n’abasirikare bakuru, abanyarwanda, abarundi n’abafaransa, muli abo bose hakaba harimo n’abaprezida babiri, Juvénal Habyarimana w’u RWANDA na Cyprien Ntaryamira w’u BURUNDI, itangazamakuru ntanasobanukiwe aho ryavanye iyo rapport irambuye, ryatangaje byinshi.

Kubindeba njye, ngiye gutanga ubuhamya ku mikorere ya FPR n’igisirikare cyayo cya APR kuko byombi nabibayemo mbere yo gufata inzira y’ubuhungiro. Ikibinteye n’uko aho iyo nkuru igeze mu rwego rw’itangazamakuru, kuryoshya inkuru no kumvugira amagambo ntigeze nivugira bituma abafite urwitwazo rwabo babona aho bahera bahakana ukuri ku byabaye.

NDABANZA KUVUGA UWO NDIWE:

Nitwa RUZIBIZA, wabatijwe Vénuste ndi umwana. Aho ntangiriye kwitabira akazi k’Umuryango niyita ABDUL nk’izina ryo kwiyoberanya (nom de code), mbana naryo kugeza ngiye mu gisirikare muri 1990. Impamvu zabyo ni uko mukujya mu gisirikare, twagendaga duherererekanwa n’abanyamuryango kuzageza tugeze mu karere k’Inkotanyi. Aho ugeze wasangaga izina ryawe rya Code ryahagutanze. Iyo wabazwaga uko witwa ukavuga iritazwi wicishawaga ifuni. Wabaga uri umucengezi mu système ya FPR. Nyuma aho mpitiyemo kujya mu muryango w’abarokore, nkanabatizwa, nahisemo kwitwa Josué. Ayo mazina yose rero njye nta narimwe mpakana ko ndikoresha. Mu gisirikare, imyaka yose nahamaze nitwaga RUZIBIZA ABDUL. Nahunze igihugu nijoro tariki 3 zishyira iya 4 z’ukwezi kwa kabiri 2001. Nari mfite ipeti rya Lieutenant , numero yanjye ya gisirikare ni OP1920.

Mvuka ahitwa i Gitagata muli Komini ya Kanzenze mu Bugesera. Mvuka mu bwoko bw’Abatutsi, mu muryango w’Abanyiginya, mu nzu y’Abahindiro. Mama akaba nawe ari umututsikazi, w’Umutsobe. Kumpande zombi rero ndi umututsi kandi ndi imfubyi. Ababyeyi banjye n’abo tuva indimwe 6 bose bazize itsembabwoko ryo mu 1994. Ibyo rero mvuga kandi nakomeje guhagararaho, mbivuga nk’umusirikare kandi umwe mubari bagize umuryango wa FPR, umwe mu basirikare ba APR babaga mu turere tw’imirwano, nkanabivuga nk’umututsi. Ahanini ndagirango abazabasha gusoma iyi nyandiko bazabashe kumenya ukuri kuli bimwe ariko bikomeye mu byaranze urugendo rurerure FPR yatangiye ariko yageza aho kubohora igihugu igakora ikosa ryabyaye ishyano rya Génocide.

HARI IBYO NEMERA NTASHIDIKANYA:

1.Intambara yo kurwanya leta ya Habyarimana nemera ko yari ngombwa kuko hari uburenganzira yimaga benshi mu benegihugu biganje mu batutsi. Nemera ariko ko n’inzira zindi zitari intambara zari kugeragezwa mbere yo kwegura imbunda. Nyamara, ntahandi twari kuzavana intwaro zo gutangiza urugamba iyo tudakoresha iza NRA, kuko nicyo gisirikare kiri mu gihugu cyabashaga kudufasha. Ntawumenya uko ubutegetsi bugenda buhinduka twagombaga gukora vuba. Imibanire bwite y’umunyarwanda mu gisirikare cya Uganda n’abene gihugu, kenshi n’agasuzugoro abanyarwanda bari batangiye kugaragarizwa mu gihugu barwaniye, ni impamvu imwe ikomeye yabashije gutuma habaho kuva ku butaka bwa Uganda , hatabayeho kwihanganira imishyikirano yajyaga no kumara wenda imyaka yanarenga 5.

2.Nemera ko habaye itsembabwoko, ryakorewe abatutsi, rigambiriwe, riteguwe n’abayobozi bakuru b’igihugu, n’inzego z’umutekano z’igihugu. Ryashyizwe mu bikorwa n’abaturage b’abahutu, uretse ko hari n’abatutsi bacye cyane baryitabiriye barigize abahutu. Nemera ko ritari kuzashoboka na rimwe ritabonye imbarutso, kuko n’ubwo abahutu bari kuba basaze, ntibyashobokaga ko babyuka mu gitondo ngo batyaze imihoro birare mu batutsi babatemagure, kugeza kuli miliyoni yose. Nemera kandi ko FPR ikoresheje ingabo zayo za APR, yishe, ibigambiriye kandi bitegetswe, binahagarariwe n’umuyobozi wazo Paul Kagame. Nanone kandi, nemera ko itsembabwoko ryabaye uruhurirane rw’insobe rw’ibibazo byari byatewe n’intambara, cyane cyane mu myitwarire ya APR mu turere yabaga yarigaruriye. Ibi nzaza kubisobanura nyuma.

3.Nemera kandi mpamya koAPR yishe abantu b’amoko yose, nk’uko ndibubyerekane, igamije kuzageza igihugu ku kajagari kazayishoboza gufata leta, kabone n’ubwo imbaga y’abantu yari kuba yarimbutse.

4. Nta na gato nemera ko FPR n’ ingabo zayo za APR nanjye narimo yigeze ihagarika itsembabwoko. Ahubwo nemera ko twabashije kumenesha ingabo za FAR, interahamwe n’impuzamugambi za CDR n’urubyiruko byakoranaga, bityo ingufu zari zirinze leta y’abatabazi zicitse dufata leta. Ibyo nabyo ndabisobanura.

5.Nemera kandi mpamya ko ahantu hose hagiye hashyingurwa abantu benshi bapfiriye rimwe batabaga byanze bikunze ari abatutsi, kuko nzi aho inkotanyi ubwazo zishe abantu zikabarunda hamwe, zikabavanga n’imirambo y’abatutsi, ubu bose bagashyingurirwa hamwe bitwa abatutsi.

6- Nemera ko iyo FPR ibishaka nta Génocide yari kubaho. Nemera n’iyo bibaho leta n’interahamwe zigashaka kwica abatutsi mu rwego rwa Génocide, APR yari imaze kugira imbaraga zituma twari gutabara aho gupfa miliyoni wenda hagapfa nk’ibihumbi ijana gusa. Bivuze ko APR yabujijwe gutabara kandi yari ibishoboye. Ndaza gutanga impamvu .

7.Nemeza ko nyuma y’aho dufatiye leta, n’ibikorwa byakurikiyeho, kwica abaturage, gufunga abandi, n’intambara ya Zaïre, bidashobokera ubutegetsi buriho ubu guca imanza zitabera, kuko abaca urubanza nabo barimo benshi cyane bakoze cyangwa bakoreshejwe amarorerwa n’Umugabo umwe, wategekaga uko ashaka, ariwe Kagame Paul, ubu utegeka igihugu.

8.Nemeza mbivanye ku mutima ko ibivugwa ku ruhare rwa perezida Paul Kagame ku mategeko yatanze yo guhanura indege ya Habyarimana, ari ukuri, ntabwo ubuhamya bwose buvugwamo bwatanzwe nanjye, kuko ntabyo nashobora, sinabashaga kuba ndi ahantu hose ngo mbe narabonye ibivugwa byose kandi ngo mbe narabihagazeho. Ahubwo ubuhamya bwatanzwe n’abantu batandukanye, abahunze ndetse n’abatarahunze. Njye wiyemeje kuvugira ku maradiyo na Televiziyo mpuzamahanga, nkaba narabikoze kuko mfite aho mvugira. Ntawe uyobewe ko uretse no kuvuga, n’uwatekereza kuzavuga ibishinja Afande, yicwa atarabasha kuvuga. Inkiko mpuzamahanga cyangwa abandi bazaba babifitiye ububasha bahabwa n’amategeko, bakaba bemeza ko icyo gikorwa cyo guhanura indege cyabaye, bafite impamvu n’ibimenyetso bo babona ko bihagije kwita Kagame ko ariwe wabikoze cyangwa watanze itegeko ryo kubikora. Abo tubarekere igihe, ubihakana n’ubyemeza bazahurire mu nkiko. Njye mvuga aho ngarukiriza, abandi bagakomeza bityo bityo.

9.Nemera ko abanyarwanda bamaze imyaka 10 bategekwa gisirikare kinyeshyamba, aho ntawizera uwundi, aho ntawe utinyuka kuvuga ukuri uko akubona, aho ntawe ubwirwa uruhare rwagizwe na FPR mu ntambara twitaga iyo kwibohoza. Benshi basobanukiwe neza uko iyo ntambara yarwanywe, byatuma hari byinshi bumva intandaro zabyo, maze no kwiyunga bikazahera ku kuri kuzaba kwashyizwe ahagaragara.

10.Nemeza mbivanye kumutima ko abirirwa baririmba ku mateleviziyo na za radiyo, mu bategetsi bakuru b’igihugu, ko ibivugwa atari byo, ko abarimo bavuga ari manipulation ya leta y’abafaransa, ko ari abashaka kujijisha rubanda kuko badafite uko basobanura ukuri kubyo bakoze. Perezida Kagame we yaravuze ngo utwo dukurukuru abantu bagenda batoratora bakaturemekanya ntacyo tuvuze. Siko ko njye mbobona, kandi ntazatinda kubona ko yibeshye, uretse ko kwibeshya kwe kwagiye kurimbura imbaga.

ISHYIRWAHO RYA FPR N’ISHAMI RYAYO RYA APR

Nta mateka nirirwa njyamo, ariko FPR n’uruhurirane rw’udushyirahamwe dutoduto tw’abanyarwanda bari barahungiye hirya no hino mu bihugu bitandukanye.Ahanini aho nibanda ni mu rubyiruko, abana bato rwose, uhereye nko ku myaka nka 15 kuzamura, hirya no hino mu mashuri, mu Burundi, Tanzania, Zaïre na Uganda. Abo ni nabo bavuyemo ingabo. Mbere, abambere bagiye muli NRA, abandi baza intambara yaratangiye. Igikuru ni uko abakiri bato twari twarakuze twumva ko abatubanjirije aribo Inyenzi bashobora kuba baritwaye nabi ku buryo batabashije kugera ku ntsinzi baharaniraga. FPR rero yatangiye mu mitwe y’abato twumva byinshi bizikorerwa n’urubyiruko, bivuze ko bizanakorwa n’Ingabo kuko nubundi abo basore bose ntayindi gahunda batekerezaga uretse kuzajya kurwanira igihugu cyabo. Mu magambo magufi abantu bari biteguye ko byinshi bizakemurwa gisirikare kandi ko bizagenwa n’igisirikare. Niyo mpamvu uyobora ingabo, Kagame, yumvikanaga nk’ukomeye kuruta Perezida wa FPR ubwe.

Njye mbere nambere ibi nabibonyemo ikosa kuko ingaruka zabyo zose nanubu ziracyakomeza kuko na magingo aya iyo myumvire ntiyahindutse. Igisirikare n’inzego zacyo z’iperereza nibyo biyoboye igihugu kugatuza

Ku kibazo kijyanye n’impamvu zatumye FPR, aribwo yari ikinamara kujyaho, itihanganye gato ngo nibura imishyikirano y’Urwanda na Uganda ku bireba uburyo bwo gukemura ikibazo cy’Impunzi z’abanyarwanda ibanze inanirane, maze ibone gutera, nabyo bifite impamvu.

Prezida Museveni yaregwaga ko igisirikare cya Uganda kigiye kuba icy’abanyarwanda kuko cyarimo Abanyarwanda benshi barimo na ba officers bakuru. Ingero kubavugwaga ko ari abanyarwanda, baba babyemera cyangwa batabyemera ni nyinshi: Major General Fred Gisa Rwigyema, Major General Mugisha Muntu, Colonel Mateeka, Lt Colonel Adam Wasswa, Major Chris Bayingana, Major Peter Bayingana, Major Samuel Kanyemera Alias Kaka, Major Paul Kagame, Major Nduguteye, Major Kale Kayihura w’umufumbira nawe bitaga umunyarwanda n’abandi bari mu mapete aciriritse nkaba capitaines na ba lieutenants, nka ba Twahirwa Ludoviko, Musitu, Karangwa Bombi, Gashumba, Cyiiza, Bagire, Ngoga, Muhire, Kaddafi, Nyamurangwa, Musana, Bigabiro,…Uwabara ntiyarangiza, kandi benshi muli bo bari ba Cos cyangwa hejuru.

Ikintu ahanini cyanaryaga abanya Uganda ni uko abo banyarwanda bari barihaye imyanya ahantu hose hakomeye: mw’iperereza, muli finances za gisirikare, mu barinda perezida na Rwigyema, abandi ari abayobozi bakuru mu mirwano. Byateraga ishyari abene gihugu, bitangira gukurura umwuka mubi. Abahisemo gutangiza intambara itariki 1 ukwakira 1990 bari babonye ntakundi babigira, bahitamo kubikora kuriya byagenze.

Ukwakira 1990

Ntabwo benshi bemera ko abanyarwanda batorotse igisirikare cya Uganda, ariko baratorotse. Bitavuze ko wenda perezida n’inzego z’iperereza zitabimubwiye. Uretse ko ukurikije uko igisirikare cyakoraga, amakuru ajya kuli Museveni, kenshi umuntu wanyuma yacaga mu ntoki yabaga ari umunyarwanda, cyangwa uwamubikira ibanga. Abambutse ku munsi wa mbere n’uwa 2 barengaga gato 3000. Ingabo nk’izo, ntawabashaga kuba yazihagarika zigiye, cyanecyane ko benshi bavugaga bati mugende kabisa twisigaranire imyanya yacu.

Amakosa yakozwe:

Rwigyema yahise yicwa n’abasirikare be, abateguye kumwicisha, banatinya kwigarurira ubutegetsi kugira ngo bajijishe, hato hatazagira ukeka ko bamwicishije kugira ngo bitegekere icyo gisirikare. Yishwe ari we wari uzi neza uko yiteguriye urugamba.

Kagame aho yohererejwe na Perezida Museveni ngo aze ayobore APR, akihagera abasirikare bati uri Pilato ntitugushaka. Major Dr Peter Bayingana, yaramubwiye ngo: ”You are physically and mentally unfit, how can you lead people?”. Ngo ndetse nasubireyo abwire umwohereje ko ari inapte atabasha kuyobora abantu. Ngo niba uwo umwohereje asuzugura abandi bayobozi bari ku rugamba, niyohereze soldat w’umugande aze ayobore APR. Mukugaruka kwima ingoma y’ubutegetsi bwa gisirikare, Paul Kagame yagarukanye n’amajeeps arenze 10, harimo Major General Salim Saleh, n’abasirikare ba PPU barindaga Museveni, ndetse ni nawo munsi Bayingana na Bunyenyezi bapfiriyeho …

Uhereye ubwo afande Kagame, atangira urugendo rurerure na nubu agikomeje, rwo kuyobora ku gatuza, kuko yari azi ko adakunzwe n’abo ayobora.

Ibi byagize ingaruka mbi cyane, kuko igisirikare cyayobowe n’umuntu utizera abo ayobora, kuburyo yikurikiranira buli kantu, igisirikare agicamo ibice, cyose asa nk’ugihinduye ba maneko, cyose kigendera kw’iterabwoba, ukopfoye akicishwa ifuni nk’ingurube.

Muli uko gucamo ibice igisirikare kugira ngo abashe kukiyobora bimworoheye, hatangiye gahunda yo kwita abantu ngo ni positive 1, positive 2 kugeza kuli positive 5.

Ubwo 1 ni abavuye i Bugande, bagombaga kwizerwa aho bari hose, 2 ni abavuye Tanzaniya, 3 ni abavaga Burundi, 4 ni abavaga Zaïre, 5 ni abavaga mu Rwanda, niyo babaga ari abatutsi bizerwaga nyuma y’imyaka nk’ibiri. No mu miyoborere y’igisirikare niko byagendaga, kuko igisirikare cyayobowe nibura nka 95% n’abantu bavaga muli Uganda. Ibisobanuro bitangwa ngo ni uko aribo bari abasirikare bamenyereye kandi bazi intambara, aribo bashoboye kuyiyobora. Ntakuri kwabyo mbona ni urwitwazo.

Ikintu kibabaje cyane ni ukuntu nta kosa n’ubwo ryabaga rito rikozwe n’umuntu waturutse mu gihugu francophone ryababarirwaga. Igihano ni ukwicishwa ifuni, cyangwa kujombwa ibyuma bya baillonette byo ku mbunda kugeza upfuye.Uketswe ho agakosa, unaniwe ku rugendo, urwaye macinya itewe n’imibereho mibi, bati yamenyereye ubuzima bworoshye (soft life) mwice imbwa ntacyo izamara. Waraswaga nk’amaguru, waba utabasha kwigenza kandi urugendo ari rurerure, itegeko ngo nahite yicwa. Urwo rupfu rw’urubozo rwabaye nk’urugabanutse gato aho Paul Kagame agiriye i Burundi, abanyamuryango baramubwira ngo ntazongere kubicira abana n’amafuni nk’ingurube. Ngo niba atabashaka ku rugamba abareke bagaruke bikomereze amashuri. Aho niho abantu bahumetse gato. Abavaga ahandi, bo kabone n’ubwo bakora iki ariko bakaba bazi kurwana kandi baravuye Uganda, niyo bakoraga ikosa rinini, igifungo cyari gito bagasubira ku kazi.

Ngarutse gato ku ntangiriro z’intambara mu kwa 10 /1990, Gen Rwigyema mu myumvireye, yasangaga kunyuza intambara mu Mutara na pariki y’Akagera ahantu hari abaturage bacye cyane, byari byiza n’ubwo hari hagoye kuhaba kubera ibibazo by’amazi n’ibiryo. Nyamara byari bifite akamaro kuko yari kuhamara igihe gihagije agerageza kumvisha abaturage impamvu z’intambara ya FPR. Kubera kugira imbabazi, Rwigyema yirindaga impamvu zazatuma abaturage bagwa mu mirwano kandi yashoboraga kubyirinda. Siko Kagame we yabibonaga, kuko ngo mu Mu Mutara nta biryo, nta misozi miremire yokwihishamo imbunda nini, ko ahantu haciye bugufi uraswa n’imbunda zose, mbese ko byiza aruguca mu misozi kugirango inkomere n’abapfa bagabanuke. Kandi aho hari imisozi uretse ibirunga ahandi hose hari hatuye abaturage, hafi ya bose ari abahutu, kandi b’abakiga, bivugwa ko batashakaga Inkotanyi kuko zigiye kugarura ubwami n’ubuhake. Mu Birunga ho imfura zaratikiye kabisa. Kubera inzara, imbeho, macinya, kuburyo amezi nka 5 yambere buli unit yapfushaga nibura abasirikare 10. Kuri Kagame ibyo ntacyo byari bivuze, yumvaga nibanga kumwumva azakoresha imbunda bakumva ku ngufu. Niyo magambo yahoraga abwira abasirikare yagiye kubagendererera mu mitwe (unités) barimo.

REKA NONEHO INTAMBARA NYICE MU BICE.

Igice cya mbere : Ukwezi kwa 11/90 kugeza mu kwa 7/91

Iki gice cyaranzwe no kunyanyagiza ibitero shuma hirya no hino, kugira ngo n’ingabo za leta zinyanyagizwe hirya no hino ku mupaka, maze aho Inkotanyi zizajya zitera zijye zihasanga ingufu nke. Mu rwego rw’ubuhanga rw’intambara ni byiza, ariko byakoranwe ubugome bukabije cyane nkuko ngiye kubivuga nkurikije uko akarere k’amajyaruguru gateye.

Ibitero byabaye mu turere twa Muvumba, Kiyombe, Nkana, Rushaki, Kaniga-Gatuna, n’uturere twose tuhakikije, byakoranwe violence mbi cyane: kurunda abaturage hamwe bakicwa ntakuvangura, bamwe bagasambanya kungufu abakobwa bahasanze, banarangiza bakabica ngo batazabatera umwaku, kurya amatungo y’abaturage ku ngufu, kurya imyaka yabo, nabo bagahunga , aho bagiye bakicwa n’inzara, gusenyera abaturage, amabati akajyanwa kugurisha mu baturage ba Uganda. Kurimbura amazu kugirango banyirayo ntibazanatekereze kuhagaruka, …

Mu ruhanda rundi za Cyumba, Kivuye, Butaro, Nkumba, Kinigi, Mukingo, n’uturere twegeranye n’aho mvuze, ibikorwa byasaga nk’ibyo mu Mutara. Igikuru muli ibi byose ni uko abantu bakwiye kumva ko umuntu umwe, Kagame, ariwe wabaga yateguye uko intambara igenda, ibizayikorwamo, ndetse akanayikurikiranira hafi cyane kuburyo ntawabeshya ko hari ikintu nakimwe kigeze gikorwa atariwe wabipanze (ndavuga opérations). Ingabo za Habyarimana zari zarubatse ibirindiro bikomeye cyane kuburyo kubicaho ukinjira mu gihugu hagati byari bikaze cyane. Natanga ingero nke.

Mu Mutara, ahantu nka NYAGATARE, RWEMPASHA, KANGOMA, MABARE, MUTOJO, BUSHARA, KABUGA, NYABIHARA, GIKAGATI, KARAMA,…. Buli Nkotanyi yabaga izi ko ari danger.

Mu karere ko Hagati GATONDE, KANIGA 1, KANIGA 2, MUKONO, KIVUYE , aho twese twabaga tuzi rwose ko ntagupfa gukandiraho.

Mu Ruhengeri ibirindiro bikaze byari ahitwa NYAMICUCU, BUTARO-RUNABA, RWABUTAMA, KINYABABA, KU MUREMURE, KAGANO, BISATE n’ahandi nka Ruhengeri, Kinigi, ... Icyo nshaka kwerekana, ni uko kubera gukomera kwaho hantu, buli gihe twahateraga twaraneshwaga tukiruka. Ikimwaro cyose cyaturwaga abaturage baturiye buri hantu hari ibirindiro bikomeye. Dore ibyahakorwaga: kubikoreza inkomere zacu n’imirambo, kubashoreza amatungo n’ibyo kurya twabambuye, kubacukuza imyobo baza guhambwamo, hakaba ubwo banategekwa kwicana umwe akica undi kugeza hasigaye umwe, akicwa n’umusirikare. Byaba bitabaye gutyo, bakazirikwa amaguru n’amaboko, bose bagahondwa amafuni mu mutwe, bakajombwa ibyuma mu mbavu, kugeza bapfuye. Ntihaburaga urwitwazo rwo kubica gutyo nko kubaza abaturage ngo nibavuge ibanga rya Muvoma, ngo abasirikare bapanga ibiki byo kudutera, mbese impamvu nyine zimeze nkizo.

Ibyo byose byararangiraga tukisubirira mu ndiri zacu muli Uganda. Ikinyoma cy’Inkotanyi FPR cyatangiye kuva icyo gihe, nta narimwe FPR yemera ibyo yakoze. Ndetse twaranarahiraga tukarenga ko nta Nkotanyi iba ku butaka bwa Uganda. Niko byakomeje kugeza tunateye Zaïre, ntawigeze yemera ko APR yambutse Zaïre.

Igice Cya 2 :Kuva Mu Kwa 7/91 Kugeza mu kwa 6/92

Icyo gihe nibwo APR yagerageje gushaka uko yajya ifata agace gato gato uko umupaka ugiye kuva mu Mutara kugeza ku Birunga. Hamwe byarashobotse ahandi biranga. Nyamara aho byashobotse, byagerwagaho gusa ari uko abaturage bose bahari babanza kwicwa, ucitse kw’icumu agahunga, abategetsi bariho ba leta ya Habyarimana bakabarunda ahantu hamwe, bakashakira utwo kurya tutanahagije, n’amashiting yo kubaka akazu ko kwihishamo imvura. Niba abantu bashakisha impamvu zatumye genocide ishoboka bazahere aha (1).

FPR yatangiye amayeri yo gutera umwanzi imuciye inyuma, tukamwicira amayira amugemurira yose. Ku ntambara byari amayeri meza kuko byatumaga Inkotanyi, zifite ibikoresho bike, zateraga umwanzi kuba ariwe usanga Inkotanyi aho zaje hafi y’ibiridiro by’iza Habyarimana. Mbese byari attaque-défensive, kuko gukoresha amayeri asanzwe azwi ntibyashobokaga. Kuko twarushwaga imbaraga n’ibikoresho. Ingaruka mbi zabyo :

1-Kujya kuzunguruka umwanzi bivuze kujya mu turere turimo abaturage inyuma y’ibirindiro by’ingabo za leta. Abo baturage, nta cyizere APR ibafitiye, kuko nibatubona barajya kuturega ku ngabo za leta zize kudutera zizi neza aho turi n’uko tungana. Ubwo rero abo baturage, ugerageza kutubona, agomba gupfa kuko ntaho kumubika hahari kandi ntituzi igihe tuzahamarira. Bivuze ngo igihe cyose twaciye inyuma y’umwanzi, itegeko KWICA ABATURAGE BOSE NTAKUBABARIRA.

2-Kujya ahantu kure y’aho duturutse byavugaga gutungwa n’ibyo dusanze aho twagiye, tugomba kubikura mu mago y’abaturage, twabasangamo bagapfa tutabasangamo tugasiga tuhasenye, tukazitura ihene, inkoko, inka tukajya kwirira. Byageraga n’aho abasirikare b’inkotanyi kubwo kwinempfaguza inyama, buri muntu akibagira icyo ashaka, agatwara umwijima, akaguru, umutima cyangwa indi nyama yishakira, kuburyo nk’abantu 20 babaga inka 2, inkoko 10, ihene 3, mbese bikagaragaramo ubugome gusa. Umuntu wese uzi ubukene bw’abanyarwanda, wibaza ukuntu umuturage w’umukene, w’umuhutu utarigeze asobanurirwa neza FPR icyaricyo, ukamwicira abana, ukamurongorera ku ngufu umugore, ukamutwarira amatungo magufi kungufu yapagashirije ubuzima bwe bwose, ugasiga umusenyeye, ushaka kumva uko genocide yashobotse na none yahera aho (2).

3-Byageze aho ba konseye, ba burugumestiri, n’ingabo, bategeka abaturage gutunga imbwa, ndetse no mu bigo byose batunga imbwa kugira ngo zo zumva cyane nijoro zijye zimoka Inkotanyi zikiri kure maze abaturage bahite biruka. Iki kintu na none cyamarishije abaturage, kuko kubera ko Inkotanyi zaturukaga kenshi inyuma y’ibirindiro by’abasirikare ba leta, babaga na none baturutse inyuma y’abaturage, kandi ari mu mwijima, abaturage bakaza biruka bazi ko bahunze bakagwa mu gico cy’Inkotanyi, ubwo ntawahavaga bose baricwaga, ngo ni IBIPINGA baraduhunga, buriya biyemeje gupfira Muvoma.

Nubwo nabishyize muli iki gice, ariko igihe cyose cyakurikiyeho Inkotanyi igihe cyose zabaga zaciye inyuma y’ibirindiro zahitaga zibanza guhumbahumba abaturage bahari.

4-Gutega imitego, kurasa ama bus yose azana abagenzi mu turere twegereye umupaka, byakozwe igihe cyose, za mines, kugeza n’aho dutega imirima y’ibijumba ngo abaturage bazaza gukura utujumba mu mirima yabo ibace amaguru, cyangwa bahapfire ntibazagaruke. Ibi bintu biteye agahinda. Abaturage bategetse guhunga, ntabyo kurya bibahagije bihari, cyangwa n’ibigori n’ibishyimbo gusa, basize ibitoki, imyumbati n’ibijumba byeze, gusoroma utuboga, mbese hagombaga kubaho impamvu zituma abaturage bahunze bumva bakwiyiba bakajya kugira utwo bizanira. Benshi bazaga no gufata akenda kasigaye mu rugo. Nyamara, Ingabo za APR zabaga zategetswe ko abo baturage bagomba kuraswa nta kindi. Ese kwicisha umuturage inzara yarasize ahinze, byari kuzabyara iki, uretse kwitabira Genocide? Uwasha impamvu zatumye genocide ishoboka yakomeza gushakira aho (3).

4- Inkambi z’impunzi cyangwa nk’uko byavugwaga, abakuwe mu byabo n’intambara, zari ziri ahantu hazwi nk’aho ngiye kuvuga:

Rukomo-Rwebare (MUVUMBA), iyi nkambi incuro nyinshi, ibi nabiboneshaga amaso, yarashishijwe ibisasu bya rutura nka Mortier de 120 mm, iya Rukara, iya Mutagomwa, LRM (Lance Roquettes Multiple) 107 mm, Katiusha ya Murangira, rimwe na rimwe na Kyakabale Komanda w’ingabo z’abagande zari hakurya iwabo, nawe yajyaga atiza inkotanyi za 23 mm, 37 mm, 14.5 mm zo kurashisha inkambi zirimo abaturage. Byagezaga aho ntitunabashe gusobanukirwa ibyo abatuyobora batekereza. Benshi twabonaga rwose umubabaro twateye abaturage uhagije kuburyo badakwiriye kurashishwa ibyo bibunda bya rutura. Iyo nkambi, n’izindi nyinshi nka Runaba, Nkumba, Muhambo, zanageragerezwagaho imbunda nka za missiles zirasa indege. Haraswaga ibisasu byaka cyane, bikajya hejuru y’inkambi, abiga kurashisha za Missiles zitwarwa mu ntoki bakabyigiraho. Kenshi byaturikiraga mu nkambi hagati bigahitana inzirakarengane. Iyi mpamvu yageze aho iba impamvu yo guhora abaturage bahunga bigirayo bakajya kure hashoboka. Hari abaturage bageze ahitwa Nyacyonga hafi y’i Kigali, bamaze guhunga incuro zirenze 20 mu gihe kitageze ku myaka 2. Ntibyabagaho ko abo bahunga bagera ahantu nka Nyacyonga bakiri kumwe, kenshi abahunga bagendaga inkambi yarashishijwe ibisasu bya rutura, hakaba ubwo uhunze asiga ahahambye umwana, umugore, cyangwa umuvandimwe we. Iyi mpamvu nayo iri mubyatumye genocide yitabirwa kandi ishoboka (4)

Igice cya 3 : Kuva ku gitero cya Byumba mu ntangiriro z’Ukwezi kwa 6/92 kugeza 6/4 1994

Iki ni igitero cya mbere cy’igerageza (essai) cyo kureba ko FPR yabasha gutera ahantu hanini icyarimwe, kuko uko imishyikirano yagendaga yigira imbere, FPR yagombaga kwerekana ko ikomeye kugira ngo ibyo izasaba izabihabwe ku bw’igitutu iteye yitwaje imbaraga za gisirikare zagendaga ziyongera. Nakwibutsa ko incuro zose imishyikirano yabaye, nta narimwe Kagame yigeze abwira abasirikare ko izagira icyo itanga. Yavugaga iteka, ahozaho, ko kugera i Kigali ari kwa Mtutu wa siraha (ku munwa w’imbunda gusa). Ibi bitero bikaze, byaragiye bitugeza mu Rukomo, hirya ya Byumba ugana i Kigali. Hirya no hino naho ni uko byari bimeze: Mukarange, igice cya Kinyami, Buyoga, Rushaki, igice cya Ngarama, Cyumba, Kivuye, aho hose, abaturage batabashije guhunga Inkotanyi nta numwe wabayeho. Aha hantu naho harakomeye , kuko FPR yahakoze irindi kosa ribi cyane. Yasubiye muli Uganda iti abaturage, muveyo mudufashe gusarura imyaka, yatubanye myinshi, mube munamenyera u Rwanda rwanyu, ejo n’ejo bundi nimwe muzahatura.

Abaturage barahuruye bava Uganda, inkuru itaha mu mpunzi zataye utwazo, noneho inkuru bajyaga bigishwa ko inkotanyi zaje kubica, kubambura amasambu yabo zikayaturamo, zikagarura ubwami, abaturage b’abahutu bakazajya baheka abatutsi mu ngobyi, benshi batangira kuyumva nk’ukuri. Iyi nayo n’imwe mu nzira zerekana icyatumye urwango rwiyongera kugeza aho abahutu bitabiriye genocide(5).

Muri icyi cyiciro, nibwo FPR yatangiye kwizera ko ishobora gutera ahantu hanini kandi ikahafata ikanahakomeza. Kugira ngo rero ibyo bizashoboke, hari hakenewe, gupangwa ikigeragezo cya 2 (2è essai) yo gufata ahanini kurushaho, ariko byagombaga kubona impamvu ifatika.

Icya mbere hari haratangiye imishyikirano no kubahirizwa ihagarikwa ry’imirwano. Iki gihe ni FPR, cyangwa uwabivuga neza Kagame n’ishami rye rya gisirikare APR, atangira gupanga uko nubwo imishyikirano yaba irimo iba, uko hajya haboneka impamvu zituma imirwano yubura. Aha niho havukiye igitekerezo cyo gushyiraho umutwe kabuhariwe, wo kujya ukorera ku mategeko bwite ya Kagame, abifashijwemo n’ibyegera bye bya hafi nka Kayumba Nyamwasa, James Kabarebe, Kayonga Charles. Uwo mutwe wahinduranyaga amazina bitewe n’igihe aho kigeze, ariko amwe mu mazina wakoresheje ni NETWORK cyangwa NETWORK COMMANDO, cyangwa aba TECHNICIENS, cyangwa CDR COMMANDO.

Ayo mazina yakoreshwaga hakurikijwe utu groupes duto duto, aho dukorera cyangwa impamvu. Nk’ubu abakoreraga mu mashyaka nka CDR babaga bazwi kwizina rya CDR commando. Abasaga inkwi mu basirikare ba Habyarimana, mayibobo muli Kigali, ababoyi mu bategetsi, bakitwa aba Techniciens,etc…

IGIKURU ABANTU BAMENYA N’UKO UWO MUTWE WITWA NETWORK UKOZE MUBURYO BW’UBUFINDO, KUBURYO NABABAGA BAWURIMO BENSHI BABAGA BATAZIRANYE, KERETSE WENDA ABABANJE GUKORANA AMAHUGURWA HAMWE CYANGWA BAZANYWE BAVANWA MULI UNIT IMWE.

Mugushyiraho uwo mutwe wihariye umugambi ugamijwe wali:

a-Kuzajya hakoreshwa uwo mutwe mu kudurumbanya igihugu kugira ngo haboneke impamvu zishinja leta kubikorwa by’ubwicanyi maze haboneke urwitwazo rwokubura intamabara.

b- kujya hategwa ibisasu hirya no hino mu gihugu, n’ubwo byari byaranatangiye mbere ariko byari mu kajagari.

c-gushyiraho udu selile (cellules) duto twa FPR mu gihugu, kwigisha ibyitso no kubishaka hirya no hino, kujya kuroga amazi anywebwa n’abakuwe mu byabo n’intambara, kujya kuneka kure cyane inyuma y’umwanzi…

d-gutegura ubwicanyi ku bantu bahiswemo (attaques ciblées), mu bo FPR idashaka…

Hagati aho habayeho igitero cy’iya 8 gashyantare 1993, cyari kigamije, gusuzuma aho ingufu zo kujya i Kigali zigeze, kureba aho akazi ka NETWORK kageze, mu kubona ibisobanuro byo kubura intambara, igihe habaga hari imishyikirano.

Icyo gihe nanone hakozwe amarorerwa akabije, kuko njye nk’aho nari ndi muri amwe mu ma Komini ya Ruhengeri, ndibuka nko kuli Base, mu kwezi kwa 2, abasirikare bari bahari bishe abaturage, barabatwika barabananira, barahamba bararuha, baborera ku muhanda no muli Base hagati, kugeza n’aho abasirikare ba GOMN bahageze batubaza bati nta soni bibatera kubana n’imirambo y’abantu muyica hejuru uko mushatse? Turarundarunda abaturage, baraza barahamba, GOMN yagiye nabo bakurikizwa benewabo.

Aho niho n’ubugome bwo gutangira gusenya kumugaragaro ibikorwa by’amajyambere byatangiye, nko gushwanyaguza ibyuma by’amashanyarazi bya Ntaruka, gutega ibisasu mu mazu y’abayobozi bakuru bo muli Leta, nibuka ko icyo gihe hatwitswe hanasenywa inzu ya RUCAGU, kwa Col Gasake,… aho ni za Nyarutovu na Cyeru, Nyamugari…Ubwo ntawakwiyibagiza amarorerwe yakozwe na Charlie mu Ruhengeri, nyuma yo kunanirwa kuguma mu mujyi wa Ruhengeri. Ku Musanze abantu barahazi n’ibyahabereye, kuli ETIRU na za Karwasa, Kigombe yose na Kinigi, ibyahabaye uwahatuye arabizi. Ntawe uyobewe, ibyo Inkotanyi zakoreye Ngarama, Buyoga, n’ahandi.

IVUKA RY’INTERAHAMWE, IMPUZA MUGAMBI- RTLM

Kagame yapangaga kuzica imishyikirano agatera Kigali, Habyarimana yapangaga ibindi byo guhangana n’abo yitaga abanzi b’igihugu, uretse ko kuli we koko twari abanzi. Yashyizeho imitwe yitwara gisirikare, ikigishwa kandi igakurikiranwa n’ingabo, polisi ya komini, gendarmerie, n’inzego za perezidansi ubwazo. Urwo rubyiruko ruzageza igihe rugakora ishyano, rwabaga ruri buri hantu hose mu gihugu. NYAMARA ntabwo bose banganyaga ubukana mu kwitabira kwica abatutsi. Iyi nayo n’ingingo abantu bagomba kumenya kuko n’ukuri cyane. Buli wese wabaye mu Rwanda muli icyo gihe ashobora kubyemeza.

Mu ntangiriro y’ibikorwa by’interahamwe byo gutera ibitero za Bugesera, Kibirira, Mu Bagogwe, BURI GIHE abateraga bazaga mu ma bus ya ONATRACOM kandi bose babaga bavuye mu Ruhengeri cyangwa Byumba bavanywe mu bakuwe mu twabo n’intambara. Mbese bamwe bahuye n’agahomamunwa, babaye inyamaswa kubera kujujubywa na APR. Abo basore, abandi bahutu b’interahamwe ntabwo bumvaga ukuntu bafite ubunyamaswa bugeza aho bica abantu nk’uwica isazi, bafite umujinya mwinshi. Henshi hazwi hagabwe ibitero mbere ya Genocide hatewe n’urwo rubyiruko rwatojwe ubugome mu nzira ebyiri,: na leta hamwe na FPR. Ushaka uko genocide yashobotse naha yahazirikana (6).

Kuri FPR, MRND yayikoreraga ibyo yishakira.kuko uko MRND yabaga itoza interahamwe, FPR yabaga ibonye uko izajya yiturikiriza ibisasu, igahita ibiroha kuli Leta, maze ikaba ibonye uko ibyutsa intambara, kandi amahanga yose agahita avuma Habyarimana. Simpakana kandi ko izo nterahamwe, n’izindi ntagondwa nazo zitaturitsaga ibyo bisasu.

Kuri FPR kandi hari habonetse umwanya wo gutoza aba commandos bazakorera Network, kuko iyo habaga hari imishyikirano, habaga habonetse akanya ko kongera kwihugura. Nko mu mwaka wa 1993 gusa, FPR yabashije kwigisha abasirikare bayo mu bintu bikurikira:

-yigishije imitwe ibiri minini y’aba commandos, n’utundi duto duto twinshi

-yabashije kwigisha abasilikare bazaba aba GD barenze 400

-yigishije ibyiciro bitandukanye by’aba instructeurs birenze 4. Yiteguraga ko habaye intambara buli unit yaba yifitiye abarimu bahita bigisha abandi bakaba abasirikare vuba vuba.

-yigishije aba officiers bayo hafi bose amasomo ya command na leadership

-yigishije mu buryo buhagije, kurwanira mu mujyi, bikorwa muli buli mutwe wa gisirikare

-yigishije kandi itoza bikaze abasirikare kugenda ingendo ndende cyane, bikoreye imizigo yabo bwite, buri wese n’amasasu n’ama bombes yamumaza iminsi myinshi mbere yuko ibindi bikoresho bimugeraho.

-yigishije abasirikare ibyo yitaga amateka nyakuri y’uRwanda, mu by’ukuri atagaragaza amacakubiri, ariko na none agamije gutsindagiramo abasirikare ko umuti mwiza kurushaho ari uguhirika Habyarimana, akajyana n’agatsiko ke kose FPR ikifatira ubutegetsi.

Ibi uburemere bwabyo bwari bunini cyane, kuko nta narimwe abasirikare bigeze mu mutwe wabo bumva ko amahoro azava Arusha. Aha mu by’ukuri, FPR yahitaga isa nk’Intagondwa za CDR na MRND na Power, itandukaniro, FPR yabibwiraga abasirikare bayo, bigashiriraho, kuruhande rwa leta ho bakajya kuma radiyo n’ibinyamakuru bakabyasasa, bikaba intero ngo amasezerano n’ibipapuro gusa, ngo n’imbwa iboze.

Icyi cyiciro kandi cy’intambara, FPR/APR yabashije kugera ku migambi yindi izatuma ibasha guta mu mutego Habyarimana, kuburyo uhereye ubwo amakosa hafi yose yakorwaga, FPR yabaga ifite uburyo bwo guhita ibihirikira kuli leta ya Habyarimana.

Turi mu cyiciro amasezerano yasinywe, ariko abagabo babiri Habyarimana na Kagame, ba Generals bombi, umwe ari umwanzi wundi anikanga ko baramutse bahuriye mu gihugu, uwatanga undi yamwivugana.

Turi mu cyiciro, FPR yatangiye kubona gihamya ko ibishatse yateza akaduruvayo igafata leta, ariko kandi initeguye ko ishobora gushyirwaho igitsure n’amahanga (pression internationale) ngo yemere kujya muri leta. Yo rero kimwe n’intagondwa za Habyarimana, ibyo barabitinyaga, ntawe mulibo wabonaga gusangira ubutegetsi nk’umuti mwiza. Niyo mpamvu buri wese yateganije plan yindi yakoreshwa mu gihe no kubana byaba bibaye itegeko, maze ahubwo hategurwa icyazatuma bisandara. Dore ibyakozwe ku mpande zombi:

Ku ruhande rwa leta:

-Yashyizeho ibyo yise defense civile, ntakindi yarihishe uretse kunyanyagiza imbunda mu baturage, buli selire na buli segiteri z’igihugu zizakoreshwa muguteza imidugararo

-yashyizeho imitwe yitwara gisirikare, ihora ihakana ibyasinywe byose, kabone n’ubwo byabaga byasinywe na Habyarimana ubwe. Abo baribiteguye kuzakora ishyano niba igihe cyangombwa kigeze.

-Radiyo Rwanda na RTLM n’utunyamakuru uruhuri tuzishamikiyeho, byose intero iba imwe ngo amasezerano ntacyo azageza ku bantu.

-Haguzwe ibikoresho byiyongera kubihasanzwe kugira ngo haboneke ibihagije byo kunyanyagizwa mu baturage.

-Hakozwe amalisti y’abantu bose bafite abana/abavandimwe muli FPR Inkotanyi, abakekwaho kuba bacengeza amatwara ya FPR, abayishakira imisanzu, abahutu nabo bitwara nk’abatutsi ndavuga abashyigikira intambara y’Inkotanyi, kugira ngo igihe cyose bizashobokera bazahite bicwa. Umunsi bagombaga kuzicirwaho ntawe wari uwuzi.

-Ibyo bitandukanye cyane n’ibivugwa na FPR ko hakozwe lisiti z’abatutsi ngo bazicwe bose. Ni ikinyoma kuko mu by’ukuri, niba abatutsi barikwicirwa icyarimwe, bivuze ku buri wese muli bo yari kwicwa n’abaturanyi be, kandi abo baturanyi babaga baziranye kuburyo ntawakwirirwa yandika abatutsi kuko n’umwana muto yavukaga yumva bavugwa abazi neza.

Aha ndatsindagira ko naho Habyarimana apfiriye, ndetse n’iyo atanahita apfa, gahunda yari ukwicwa kw’abantu bari ku rutonde ruzwi neza, kandi ni nako byagenze, uretse uw’amahirwe, abandi bose bateganijwe kwicwa, bahise bapfa mu minsi itarenze 3 nyuma y’urupfu rwa Habyarimana.

Kuruhande rwa leta njye nemeza ko Habyarimana, kubwende bwe, cyangwa ku gitutu cy’abo bari bafatanije akazu, yemeye ko listi nkizo zikorwa, kandi abizi ko igihe cyiza nikigera abanditswe bose bazicwa.

Ikintu ntakwibagirwa, kandi gikomeye, ni uko ubuzima bw’umuntu, buli sacré, bwabaye nk’amazi ameneka aho bibereye ngombwa, cyane cyane ku batutsi, ndashaka kuvuga ko byageze aho Habyarimana n’Intagondwa ze bamenyereza abahutu bo muli CDR n’Interahamwe, ko kumena amaraso ari akantu gasanzwe. Bakoze igeragezwa Kibirira, Bugesera, no mu Bagogwe, kugirango basuzume ko kumena amaraso bishoboka kandi ababikoze batishisha. Iki kintu cyari gikomeye, kuburyo nkuko nigeze kubivuga, n’abandi bahutu ku misozi no mu ma segiteri, ndetse n’abo muli MRND ubwayo, batari abicanyi, babonaga ibyo Interahamwe n’Impuzamigambi zikora bikabatangaza cyane, bamwe bakanabirwanya bikanabyara akaduruvayo k’amashayaka. Ntawe uyobewe uko urubyiruko rw’Inkuba (MDR), Abakombozi (PSD) n’aba Liberal ba PL bahanganye n’ibikorwa by’Interahamwe. Ibyo byarabaye kugeza aho amashaya yose Habyarimana ayaciriyemo ibice by’aba POWER n’Amajyogi. Muli make kwica intagondwa zabitinyuyemo urubyiruko rwazo. Iki n’ikindi kimenyetso cy’ukuntu Genocide yagombaga kuzashoboka (8).

Kuruhande rwa FPR/APR, hakozwe byinshi naho kandi bitegura imperuka ku batutsi.

-Kubera gusuzumwa k’umupaka wa Uganda, FPR yinjije amasasu menshi cyane ashoboka, ashobora gukoreshwa igihe kirekire. Ibyo byakozwe mu mpera z’ukwezi kwa cyenda 1993, bibera ahantu hane hatandukanye, kandi ku mpamvu ebyiri: kubura intambara simusiga yanyuma tugafata leta, niba atari uko bigenze, kubihisha tukazabiteza akaduruvayo tumaze kugera muli leta, maze tugafata ubutegetsi kungufu. Ushaka kumva imikorere ya Network, aha hari ikimenyetso. Abajonjowe, nanjye ndimo, twacukujwe imyobo minini cyane nibura nk’aho narindi uwo mwobo wari (50 m x 30 m x 7m), duhambamo amasasu n’amabombes y’ubwoko bwose kuva kuli 7,62 mm ,11.5 mm, 12.7 mm, 14.5 mm , 23 mm, 37 mm, 75 mm, 76 mm, 81 mm, 82 mm, 107 mm, 120 mm, 122 mm. Ibyo n’amasasu n’amabombe uko yabaga arutana. Ibyo bikoresho byikorewe n’abaturage b’Abakiga ba Uganda, bakabigeza ku gasozi hejuru ku mupaka w’u Rwanda tukajya kubyitundira tujyana kubihamba. Abaturage babyikoreye barengaga 1000, babitwara umunsi wose, byari byaje muli za rukururana ishayano ryose. Twe twari dushinzwe kubirinda twari dufitanye amasezerano ko umwe muli twe ahagije kugira ngo twese twicishwe amafuni niba iryo banga rimenyekanye. Aho hantu hiciwe abasirikare bacu bwite 3 bazira gusa ko bagiye kugura agatabi ahantu umuyobozi atabizi. Ibyo twabwiwe na Kabarebe na Kayumba Nyamwasa, ni uko nubwo byazaba itegeko ko tujya muli leta, ko twe tutazajyamo, ko tuzatuzwa hafi y’aho ibyo bikoresho bihishwe, kuruhande rwa Uganda, n’urw’u Rwanda, tukahatungirwa mw’ibanga, kuzageza ubwo igihe kizagera tukabikoresha mu guhirika leta. Ahantu handi ibyo byabereye ni Karama mu Mutara, Bungwe muli Cyumba, n’ahandi hagati ya Kaniga na Gatonde. Mu by’ukuri, ibyo ntakindi byari bigamije uretse kuzateza akaduruvayo ko gufata leta. Iki gikorwa cyabagamo abantu bacye cyane , kuburyo abantu babimenyaga babaga babarirwa ku ntoki, ni Kagame ubwe, ni Kabarebe umufasha we, Kayumba Nyamwasa maneko mukuru, Col Ngoga mu majyaruguru, Col Bagire mu Mutara, Major Jacob twitaga Rubondo wari ushinzwe ibikoresho bya gisirikare, n’abandi wenda bahagezwaga na ba shebuja babarinze cyangwa babadutumyeho. Ingabo za FPR zakoreshwaga uwo murimo zabaga zizewe cyaaneeeee, kuburyo ari nazo zimwe zatoranijwe mo abajya kuneka umujyi wa Kigali mbere y’iyicwa rya Habyarimana.

-Hanyanyagijwe abasirikare benshi mu gihugu, bashinzwe gutega ibisasu, gushyiraho uduserire duto duto twa FPR, kwigisha imbunda abo twumva bazatugirira akamaro mu ntambara, kujya ku menya imikorere ya buri shyaka, kwivangavanga mu rubyiruko rw’amashayaka, no kwiga ku bantu FPR yabaga ishaka kwivugana.

-FPR n’abakada (political mobilisers-cadres) bayo yacengeye cyane muli zone twitaga tempon, itemerewe gukorerwamo ibikorwa bya gisirikare, itangira kuhacengeza amatwara yayo. Kuli njye byari byiza, ariko ikosa ryahabaye, n’uko utumvise ako kanya ngo anyurwe n’ibitekerezo bya FPR nta rundi rubanza yicishwaga ifuni, kenshi akajyana n’umuryango we.

-FPR nayo yakoze igerageza (essai) ku mugambi wayo, wo kujya ikora ubwicanyi ikaburega MRND kugirango irebe uko bigenda. Abicwaga kuli FPR babaga bishwe gusa kugira ngo ibone ibirego, yaba ibanga cyangwa ntacyo ipfa nabo. Muli uko kwica abantu FPR, ikoresheje aba techniciens (network) cyangwa ishami ryayo élargie muli ba Intelligences Officers ba ma Units n’utugurupe twabo tw’abicanyi, cyangwa se ikoresheje bamwe mu basore yigishije gukoresha utubombe duto mu gihugu, hahitwagamo abicwa muli ubu buryo:

1. Umuhutu ukorera leta neza, mbese ukunda Habyarimana na leta

2. Umuhutu wese ubonwamo ubuhanga, inshirwarimeneshe nka Gapyisi

3. Umuhutu wese ushobora gupfa bigahama leta, opposant

4. Umuhutu wese ushobora gupfa iperereza rigafata ubusa

5. Umusirikare mukuru bishobotse

6. Umututsi wese kavukire wo mu Rwanda ntakumwizera, aramutse yishwe tukabishinja leta ntacyo twaba duhombye (sacrifier les tutsis de l’intérieur)

7. Umututsi ujijutse cyane ushobora kutazemera kugendera ku matwara ya FPR navuga nka Lando twahushije kenshi

8. Abatutsi muli rusange batuye ahantu hitaruye, bakicirwa icyarimwe, icyo cyaha kigahita gihama MRND, ibyo abasirikare ba FPR babikoreye Kabatwa ku Gisenyi, bayobowe na Gashaija Bagirigomwa, na maneko Moses RUBIMBURA, ibyo si inkuru byarabaye mu ntangiriro za 1994.

9. Ndetse na nyuma y’Intambara ntagihe FPR itahisemo gutanga ibitamba by’abatutsi kugira ngo ibone iturufu riyemerera kujya kwiba Zaïre - byakorewe abagogwe Mudende, ushaka gihamya azavuge tuyimuhe, byakorewe abanyamulenge Biura n’ahandi henshi iryo si ibanga ku basirikare b’Inkotanyi.

-Abatechniciens mu mujyi wa Kigari (membre du network) bakoze byinshi. Nkuko nabivuze hejuru, Network ni réseau nini, ibamo abantu bazwi n’ababajonjora gusa. Ahasigaye buri wese yamenyaga uwo barikumwe gusa, niyo wahuriraga n’undi wibwira ko ari Inkotanyi ngenzi yawe ahantu, ntanubwo washoboraga kumwicira ijisho kuko yabaga ari ku kandi kazi gatandukanye n’akawe. Mbese twatojwe ko buri wese akora ibye , ukwe akurikije consignes yahawe. Kubajonjora nabyo byakorwaga gutya:

1. Kuba uri umututsi ku babyeyi bombi, byizwe, byemejwe, kandi ufitiwe icyizere gihagije,

2. Kuba usa nk’abahutu ku maso byari akarusho cyane, kuko bo bitari ngombwa kwihisha cyane, abandi dufite amasura agaragaza ubututsi, kenshi twakoreraga kuri za motos, igihe cyose wikanga kuba wakekwa ukiyambarira cya casque cya moto yawe, ugaheka ibikoresho bimeze nk’ibya aba agronomes, ahasigaye ukigira ku murimo wakuzanye.

3. Kuba uzi neza u Rwanda, cyane cyane umujyi wa Kigali byari akarusho cyanee kuko wakoreshwaga muli byinshi

4. Kuba uri umuhutu, bizwi, ariko utarigeze utura mu Rwanda, waranagaragaje ubukana mu kurwanya abahutu, mbese warihutuye pe, kandi ukaba udatinya kumena amaraso.

5. Kuba umuhutu, wavukiye mu Rwanda, ariko ugahabwa akazi gasobanutse neza, ugatumwa ahawe, ukarindwa kumenya benshi mu mubandi boherejwe i Kigali, kandi ugashyirwaho ba maneko barenze batanu mu Nkotanyi zindi, waba ubizi cyangwa utabizi.

-Akazi nshinganwa ka buli wese kari gatandukanye cyane nakundi mugenzi we, rimwe na rimwe bakaba banagahuriramo bataziranye, ariko hakaba amasiri amwe mushobora kumenyanaho biramutse bibaye ngombwa. Hari abasore bari bashinzwe akazi k’ubu motari hirya no hino ahakunda kubera amanama y’abanyapolitiki, aba taximen, ababoyi mu bigo bya gisirkare cyangwa mu bahutu b’ibikomerezwa, mayibobo ku muhanda nka Kimihurura, abakarani ngufu, abajya kwizimanganyiriza mu Nterahamwe, mu Mpuzamugambi, mu Bakombozi n’abakoreraga mu bwihisho gusa, bagakora ijoro, abandi bari aba pompistes kuli za stations za essence. Akazi kari kenshi kuburyo intambara yagiye kubura Kagame afite amakuru yose akeneye kugira ngo apange intambara ye yanyuma.

Buli wese, uwo bigaragara ko yabasha kwigisha abandi, yahabwaga n’akazi ko gushaka umubare munini ushoboka w’ibyitso, ariko kenshi ntibanabashaga kumenya ko uwo bavugana ari Inkotanyi y’umusirikare, ahubwo yafatwaga nk’umuturage wikundiye FPR. Twahabwaga na none akazi ko kwiga ku bantu by’umwihariko, kubatangira rapport, kureba niba bibaye ngombwa ko bicwa niba byashoboka.

- Aho imishyikirano itwemereye ko Inkotanyi zizajyana abasirikare bazo 600, aha niho umutego wa FPR wari ufatiye. Kujojonjora abo basirikare byakoreshejwe imibare miremire cyane, kuko ntabwo bari abasirikare nkuko tuzi abasirikare ubu. Dore uko byagenze:

1. Buri unit yohereje inkoramutima, umusirikare wariye umutima amenyo, witanga birenze aho umuntu abasha kugeza, utazakenera komanda cyane, ushobora kwirwanaho n’ubwo yaba ari wenyine, kabuhariwe mu kurasa intego, mbese intangarugero kubijyanye n’icyitwa isasu.

2. Hatoranijwe aba komanda beza kurusha abandi bose, ba maneko kabuhariwe, kandi batozwa umwanya uhagije, kurwanira mu mijyi barabifata, barabihumeka, kuburyo ntanzitizi bateganyaga mu kuzafata Kigali. Twamenyerejwe ko umuntu apfa umunsi wageze, ko risques zose burya zishoboka, kandi ko ubutwari buruta ikindi kintu cyose, ko kutarekera umwanzi intsinzi ariyo ntego.

3. Uko twari dusanzwe tubikora mu miyoborere y’abasirikare, ubundi ba Sergents na ba Caporaux babaga nabo bafite abasirikare bato bayobora mu rwego rwa Section, ariko mu Nkotanyi za 3rd Bn siko byari bimeze, ahubwo ba Sergents na ba Caporaux bose bashyirwaga muli section bakayoborwa na Sous lieutenat cyangwa Sergent uzwiho ubushobozi nk’ubwa ba officiers. Icyo nshaka kuvuga cyane aha n’uko yari force yihagije, idakeneye amabwiriza menshi, aho buri musirikare ashobora kwiyobora kandi bigakunda.

4. Uretse kwigisha imiterere y’umujyi wa Kigali ku ma karita, abasirikare bacu banasimburanwaga kuma Convoy ya escort kugira ngo benshi babone amahirwe yo kurebesha amaso ahantu hose muli Kigali n’inkengero zaho.

-Kuli network yari ihasanzwe, ikorana na high command ku Mulindi, aho 600 bagereye i Kigali, amategeko yabaye nk’ahindutse gato noneho abantu bose tuyoborwa na Lt Col Kayonga. Ubundi igihe bishobotse amakuru yihutirwa yacishwaga kuli Karake Karenzi wari uhagarariye APR muli GOMN mbere, na MINUAR nyuma, ndavuga Kayonga ataraza i Kigali .

Mu by’ukuri nibwo mu mitwe byahindutse, twese tuti noneho Kigali, bidapfa bidapfusha ni iyacu, ibi bihutu bya Habyarimana , tuzabipfumura inda. Aha niho ibyo Col Bagosora yajyaga avuga ko agiye gutegura Apocalypse atazi ko FPR nayo itegura indi byari bigiye gusohorezwa.

-Twarebaga akajagari mu ngabo za leta, tukareba uburyo umujyi n’ubwo urimo Interahamwe, abasirikare n’abagendarme ariko usa nk’aho utarinzwe, tukumva amashyushyu yo kuwufata. Cyokora buri wese yaravugaga ati uko bimeze kose, kuwufata birashoboka, ariko ingaruka ntizoroshye. Buli wese mu bakoreraga hanze mu baturage, mu mashyaka, mu nterahamwe, ahavugirwa politiki, twese twaravugaga tuti, benshi cyane inzira ya Arusha barayemera, ARIKO mu ntagondwa Arusha n’inzozi. Mbese, ko igisigaye, ku mpande zombi hagiye gukoreshwa plan A, ariyo gushaka uko imirwano yubura, kuko plan B kuli buli ruhande ryari ibanga rizakoreshwa mu gihe twavanze bigasandara twese turi mu gihugu. Abareba kure bari batangiye kubona ko bidapfa bidapfusha intambara igiye kubura kandi ko izaba simusiga, ikazagwamo imbaga y’abaturage.

FPR INKOTANYI YARI IMAZE KUGEZA LETA YA HABYARIMANA AHO ISHAKA.

Kugira ngo imirwano yubure byari ngombwa ko haboneka impamvu, icyizere cyo gutsinda kandi vuba, bivuze gushaka inzira y’ubusamo.

Reka nisobanure kuli izo ngingo:

-Nyuma yo guteza icyuka kibi, gucagaguramo ibice mu mashayaka, kuburyo abashyigikiye FPR bajya ukwabo n’intagondwa na Power zikajya ukwazo, FPR yari isatuyemo kabiri imbaraga z’abahutu, bivuze ko no mu ngabo z’igihugu, n’ubwo zitemerewe kujya muli politiki ku mugaragaro, ariko burya buri wese muli politiki aba afite ibyo yumva bimunyura. Bivuze ko n’izo ngabo zitari kurwana zifite imyumvire imwe. Hari abibaza ko icyo ari igikorwa cya Habyarimana wenyine ariko sibyo, kuko hari aho contrôle ye itageraga, ndavuga kubamurwanya, kabone niyo baba badakunda FPR. Yo ntiyabakundaga, nayo ntiyari ikeneye ko bayikunda, ahubwo yari ikeneye ko bakora ibiyiha imbaraga zo kuzubura intambara.

-Nyuma yo kwivugana abanyapolitiki batandukanye, no kugerageza ku bandi ariko ntibishoboke, FPR yarangiza ikabisiga MRND, uretse ko hari n’ibyabaga aribyo koko MRND na CDR zabishe, leta yagumaga iba ruvumwa mu maso ya benshi, bigaragara ko ariyo irimo guteza akajagari ngo leta y’ubumwe ya Arusha itajyaho. Nyamara uwo wari umutego wa FPR, kandi leta yawuguyemo, FPR irigaramira. Mu by’ukuri dusubiye ku bikorwa twe INKOTANYI twakoraga mu turere tugenzura, n’ibyabaye ku baturage b’inzirakarengane bakomokaga mu majyaruguru y’igihugu, byari bigoye gutandukanya imikorere y’inkotanyi n’iy’impuzamugambi. Hanyuma Intagondwa zo kwa Habyarimana, uretse ko ntanuwatinya kubivuga, abanyakazu benshi babaga baturuka mu majyaruguru, zasangaga nta mpamvu yatuma CDR ibuzwa kujya mu butegetsi, ngo MRND yayiremye inayikoresha yo ibujyemo. Ntabwo byumvikanaga impamvu FPR n’Ingabo za APR zo zigiye kuza mu butegetsi, nazo ari inkoramaraso kandi ibyo birasobanutse nabyerekanye hejuru, mbese impamvu yo kwanga ko leta ijyaho kuli FPR no kuli Habyarimana bose byari urwitwazo, abaturage basanzwe batabasha kwisobanurira icyo bihishe. Ikibabaje ni uko muli rusange, kumvisha abantu ukuntu FPR ari abicanyi, kandi izi kubikora bucece, barangiza bagatunga agatoki MRND na leta, byaribigoye.

Itandukaniro hagati ya FPR na Leta n’uko FPR yicaga ikoresheje aba abanyamwuga (professionels) babitojwe bihagije , ibyo ikoze ntibisakuze ikicecekera, ikanirinda ko abantu bigenga baza ngo babibone Leta yo ikabikoresha interahamwe yagaburiye urumogi, bikogezwa na radiyo RTLM n’ibinyamakuru byose byo mu kwaha kwa Habyarimana.

KUKI IBYAKORERWAGA MU KARERE KA FPR AKENSHI BITAMENYEKANAGA?

Amayeri yambere yabayeho kandi atazapfa arangiye ni uko FPR ihakana ibyo yakoze, yabishaka ikazabyemera ibona ko ntacyo bikiyitwaye. Imyaka yose intambara yamaze, FPR yemereraga abanyamakuru ko baza mu karere kayo ari uko yabanje kumenya ko nibura batayirwanya. Abandi babaga ari abo yiguriye nk’uwitwaga Hussein Abdou Hassan wa BBC, ntawamenyaga niba ari Inkotanyi cyangwa niba ari umunyamakuru wa Radiyo yubahwa nka BBC. Mu gutembereza abanyamakuru mu karere kayo, FPR yabazanaga igihe ishakiye, ikabajyana aho ishaka, ndetse byanashoboka ikababwira ko aho hantu hose imbere hari imitego, intambara ikaze se, mbese umunyamakuru akajyanwa ahateganijwe mbere y’igihe. Kenshi bajyanwaga uko umupaka ugiye, aho kubinjiza mu Rwanda imbere, bakabona bagenze ahantu hanini cyane, bakaruha bakanarara, kandi batigeze barenga 1km uvuye kumupaka. Ayo mayeri yatunze Inkotanyi bituma ntawe ubasha gutunguka aho zakoreye amarorerwa.

Ikintu kindi Inkotanyi zarushijeho leta amayeri, ni ukwica, zigatwika imirambo, ivu rikajyanwa rikanyanyagizwa kure, kuburyo bitoroshye gupfa kubona abishwe. Cyokora, henshi turahazi. Ntanarimwe byashobokaga gutungura Inkotanyi, kuko kwinjira mu karere kazo byasabaga uruhushya, n’ugutembereza akakujya we aho yahisemo.

UBUGOME BWAKORESHEJWE N’INTERAHAMWE MU KWICA BWATANGIJWE N’INKOTANYI

Gupfa kose gutera ubwoba, ariko reka mvuge ku mpfu uko zakozwe kumpande zombi. Ni ibyo naboneshaga amaso yanjye, byaba ibyakozwe na FPR cyangwa na Leta ikoresheje intagondwa zayo, cyangwa inzego z’umutekano.

Mu Nkotanyi ari nazo zatangiye uhereye le 4-10-1990 Rwigyema yapfuye le 2-10-1990. Ndamuvuga kuko we ntiyari kwemera na hato ko Ingabo ayoboye zica abaturage:

1. Guhambira amaguru ukwayo, amaboko mu mugongo ugakururura kugeza mugatuza haturitse hakavuga, ugapfukamisha uwo ugiye kwica, ukamuhonda ifuni mu mutwe hagati, ubwo ahita yitura hasi, maze ugajanjagura umutwe mu misaya yombi, umutwe ukaba n’ikinonko cyasandaye.

2. Guhambira nk’uko nabivuze, ukajombagura ibyuma mu mbavu, kugandagira kunda ugakanda unajomba icyuma cy’imbunda.

3. Guhambira umuntu, warangiza ukamwambika ishashi mu mutwe kugira ngo umwuka ushire kugeza apfuye.

4. Guhambira umuntu, warangiza ukavomesha petroli urushinge, ukayikandira mu matwi yombi ukitaza ugakubikira inshyi mu matwi icyarimwe, agahita afatwa n’isererere itinda ikanamuhitana.

5. kwambika ikiziriko mw’ijosi ukaryamisha umuntu hasi, ugakandagira umugozi ugakurura kugeza aho umunigiye burundu.

6. Guhambira cyane amaguru n’amaboko, ugatambika igiti umuntu ukamunaganikaho acuritse amaraso akaza gutunguka mu matwi, mu kanwa no mumazuru, akanapfa.

7. Iyo byabaga hari amakuru ugiye kwicwa ashakwaho, bwo yaratobangwaga, akaza gupfa yahaze ubuzima, ajombwa ibyuma, agatonyangirizwaho umuriro w’ikidomora gitwitse, kujombwa ibikwasi ku gitsina, hari iyo hafatwaga abavandimwe cyangwa umugabo n’umugore cyangwa umwana na nyina bagategekwa kubanza gukora imibonano mpuzabitsina ku ngufu, kandi bavuze ko bafitanye isano ya hafi cyane, …

8. Incuro nyinshi ababashaga kwicishwa amasasu, na grenade, niyo ntamwanya wabaga uhari wo kwica abishi bitonze. Abandi rimwe na rimwe bagiraga amahirwe yo kwicishwa amasasu, ni abakobwa babaga bamaze gusambanywa ku ngufu n’Inkotanyi, ngo kugira ngo batazitera umwaku, zikarasirwa ku rugamba. Nyamara, iki cyaha nubwo cyakozwe ahantu henshi cyane, ariko amategeko yaragihanaga pe, uwafatwaga yarahanwaga cyane. Kubabaga bahanwe, ntabyo banyirugufatwa bamenyaga ko bahanwe, babaga bazi ko ariwo muco w’Inkotanyi; aho ndavuga uwagiraga nyagasani agasambanywa ntiyicwe. Ikindi ntakwibagira nubwo nacyo iyo cyamenyekanaga cyahanirwaga, n’abantu basambanyaga abagore kungufu, barangiza bakajomba ibyuma cyangwa ibiti mu gitsina, bakavirirana kugeza bapfuye.

9. Kwica abana by’umwihariko kugira ngo badatesha abasirikare umwanya, bazunguzwaga utuguru bagakubitwa ku kibambasi cy’inzu umutwe ugasandara, umwana akitaba Imana.

10. Nta hantu nzi, numvise cyangwa nabwiwe uretse kuli Radiyo Rwanda na RTLM ko Inkotanyi yasatuye umugore ufite inda, ikamuvanamo umwana… Niba byaranabaye njye ntaho mbizi rwose. Ahubwo mu kwica abagore nk’abo, abasirikare babateraga amavi munda no mumbavu, bakabambika amashashi umwuka ugashira, kuko mu buhanga ntazi ahi Inkotanyi zabwigiye, zemezaga ko umugore utwite kenshi ifuni itamwica burundu, cyangwa ko atinda gupfa.

Ku nterahamwe, ntabwo bitandukanye cyane, uretse zo intwaro akenshi zakoreshwaga zitandukanye.

1. Hakoreshwaga gutemagura umuntu, bishobotse guhera kumutwe kugeza kubirenge.

2. Hakoreshejwe impiri ziteyemo imisumari kuburyo ikubita umutwe ikawujanjagura.

3. Hakoreshejwe za grenades aho zabaga ziteye abantu benshi barunze hamwe.

4. zica abana nk’inkotanyi.

5. zicaga abakobwa zibanje kubarongora kungufu.

6. zasaturaga inda byo narabibonye, kubafite inda.

7. zasambanishaga kungufu abafitanye amasano.

8. etc.. n’ibindi bisigaye zigiye ku nkotanyi.

KWITABIRA IBIKORWA BY’UBWICANYI KU MOKO YOMBI.

KU BAHUTU

Birababaje kandi biteye agahinda kubona abahutu baritabiriye ubwicanyi kariya kageni. Abantu mu by’ukuri babonesheje Genocide amaso yabo n’abayikoze, natwe inkotanyi zazerereye igihugu cyose turwana. Numvikane neza, kabone n’ubwo abagabo bo kubihamya nubundi bose batikiye, kuko n’uwacitse kw’icumu yabaga yihishe atabasha kubona, ariko ntibibuza abahutu kuva kuli prezida wa republika, kugeza mwana muto, bitabiriye igikorwa cyo kurimbura abatutsi, hagamijwe ko bashiraho burundu. Uhakana ibi, yaba yigiza nkana, kabone nubwo we yaba yiyiziho ko ntakibi namba yakoze. Uwo ni uwo gushimirwa ko atiroshye mu bwicanyi, ariko ntiyaca urubanza ko abahutu batitabiriye genocide.

Kurimbura abatutsi rero, byahagarikiwe n’ubutegetsi kuva hejuru kugeza hasi, buhagararirwa n’inzego z’umutekano, nazo zibyirohamo, bikorwa na none n’imitwe yose yitwara gisirikare , kuburyo bihita byitwa umugambi wo kurimbura ubwoko nk’uko ubu bivugwa kandi binemerwa.

KU BATUTSI.

Ntabwo abatutsi bigeze bicara ngo bavuge ko bagiye kurimbura abahutu, nta narimwe ntanibyo bari gushobora dukurikije imbaraga zabo n’imibare yabo. Ku kibazo kijyanye n’Inkotanyi, byo biratandukanye, kuko zo zicaga abaturage, bizishimishije kuko shebuja Kagame ariyo mategeko yabaga yatanze. Nibutse ko ajya gutanga amategeko ngo bibe, rapports zose ku rugamba zavugaga ko kwinjira muturere dutuwe ntibishoboka, kuko abaturage batuvugiriza induru, bose bakaba bategekwa gukora amarondo, ndetse bakaba baranategetswe kworora imbwa ngo zijye zimoka tukiri kure, maze ingabo zitegure, n’abaturage bihishe kure y’amazu yabo. Nawe ati abahutu turi kumwe muli FPR, bemeza ko politiki ya MRND idashobora kuvanwa mu mitwe y’abakiga dukoresheje tracts, cyangwa inyigisho kuko batanazizamo, none Fyeka hawo wajinga wote ngo : mukubureho ibyo bigoryi byose. Atangira kuvuga aya magambo bwambere na mbere yali yaje gusura Unit yitwaga Yankee combined mobile force, ahantu hitwa GIKOBA, muli komini Shonga, muli Muvumba, hari mu kwezi kwa 12/1991. Aho hantu, hari units zitwaga, Zulu, Nkurumah, Bravo, Mike, Sierra,…zose wongeyeho Combined mobile forces, zari iburyo n’i bumoso bw’aho Yankee yari iri icyo gihe.

None rero, ntabwo icyaha cyakozwe n’abasirikare b’inkotanyi cyagombaga kuryozwa abaturage batanazi uko FPR yagiyeho, ari nayo mpamvu njye mbabazwa cyane n’ukuntu abahutu igihugu cyose bitwaje iyo mpamvu bakarimbura ubwoko.

Muli make rero, abahutu, bayobowe n’ubutegetsi bwariho n’inzego zabwo zose, barimbuye abatutsi, n’uwabacitse agasigara yagombaga kwicwa wenda ntiyabonetse, abatarabyitabiriye bakwiye gushimirwa. Abatusi bari mu mutwe w’Inkotanyi, ndavuga abasirikare, bishe abahutu, benshi bashoboka, ndavuga uwabashije kuboneka, cyangwa uwo uburyo bwo kwica bwabonetse. Icyo cyaha, cyitabiriwe n’abasirikare bakabakaba 23000, benshi bakoreshwa n’itegeko, abandi babikora babyishimiye, ku burenganzira bwatanzwe n’umugabo umwe Kagame.

ICYARI GUTUMA INTAMBARA IBASHA GUHITA ITANGIRA NK’UKO FPR YABYIFUZAGA

Aha hantu kuhasobanukirwa bituma abantu bamenya impamvu zatumye genocide ishoboka, n’ibyakozwe kugira ngo yihutishwe, kugirango FPR ibone urwitwazo rw’intambara, kwizera intsinzi ya vuba, n’inzira y’ubusamo ngo iyo ntsinzi igerweho.

Ibi byahoraga mu migambi ya Kagame, uko yabaga yateganije impamvu yatanga muli 1992, 1993, na 1994, buri gihe byabaga bisa: kwereka amahanga ko leta iriho yica abantu ikananirwa kubahiriza uburenganzira bw’ikiremwa muntu. Yabigeragaho amaze kwivugana abanyapolitiki cyangwa abatutsi, bigahama MRND. Ubundi koko MRND ikaba yabikoze. Intsinzi ya vuba, yashobokaga gusa mu gihe habonetse impamvu zituma abarwana baba bake ku rugamba, bivuze kubanza gucamo abahutu ibice, no gushaka impamvu izatuma igice kinini cy’ingabo gihugira mu bindi, mugihe we arangaje imbere gufata ubutegetsi. Ibyo byasabaga inzira y’ubusamo, ariyo guteza akaduruvayo mu kwica Habyarimana, ariko bikavunjwa igitambo cy’abatutsi bari mu gihugu.

Na none kandi kugirango iyo ntsinzi ishoboke, APR yagombaga gukora bihuye n’umugambi wa Kagame, ariwo nyine, dukore igituma ingabo nyinshi zihugira mu bwicanyi, gufata abakobwa kungufu, ARIKO natwe twirinde icyaturangaza objectif ibe imwe rukumbi GUFATA ubutegetsi, gutabara abicwa bijye biba aruko nyine aho twaciye byahuriyemo n’uko twagombaga kuhanyura. ABANA twavukiye mu Rwanda tuzi ko tuhafite imiryango, imikorere ya Kagame mucyo yitaga guhagarika genocide ajijisha amahanga, yaradutangaje pe. Twageze aho twibaza niba koko ibyavugwaga ko nta mututsi uba mu Rwanda, ko n’uhaba asa nkabo kwisura ariko ko imitekerereze n’imyitwarire ari iya gihutu niba atari ukuri.

IGICE CYA NYUMA : LE 6-4-1994 KWICA PEREZIDA HABYARIMANA.

Kuli FPR uretse nkuko nakomeje no kuyivuga henshi ariko muby’ukuri si iriya yavugwaga kuli Radiyo, yemwe na magingo aya, FPR ikorera muli salo si iriya iba izwi ku mugaragaro, aha ndavuga ya Kagame, si iya Kanyarengwe. Iyo FPR parallèle rero mu kwica Habyarimana yabonagamo ibintu bikurikira:

1. Arapfa nta numwe uzabasha kurundarunda abantu hamwe ngo barwanye FPR bivuye inyuma. Impamvu ni uko byari bigoye kubona umuntu uzaba ufite imbaraga za politiki ariko cyane cyane, umuntu ufite ububasha busesuye ku Ngabo z’Igihugu, uwo zumvira. Nanone ntabwo byashobokaga kongera kubona umeze nka Habyarimana mu gushaka inkunga hirya no hino kuko yigiriraga inshuti mu ba Parezida benshi. Ikindi burya uko abantu bivugwa ko abaturage benshi batari bagikunda Habyarimana, simbyemera, kuko anapfuye ibyo abaturage bose bakoze twarabibonye. Mbese kumusimbura byari biruhije, cyane cyane ko igihugu cyari no kuba kiri mu masasu, hirya no hino, na Kigali irimo.

2. Gupfa kwa Habyarimana byari gukurura akaduruvayo, gatuma abantu byanze bikunze bahita bapfa mu bwinshi. Uretse na Habyarimana, mu mujyi wa Kigali ntawe utaratangaga rapport mu basore ba network ko nihagira umuntu ukomeye wongera gupfa abatutsi bazahita barimbuka burundu. Ibi bintu abantu bose bakwiye kubimenya kuko niko kuri pe. None se ko twishe Katumba hakicwa abatutsi ibihumbi ari interahamwe gusa ngo izwi mu Gakinjiro, Kagame ugira ngo yibwiraga ko hapfuye nka Habyarimana-IKinani byabyara iki? Ese ko twuburaga imirwano muli Muvumba i Bugesera hakicwa ibihumbi byinshi by’abatutsi, yibazaga ko Kinani apfuye bizagenda bite? Ese ninde uyobewe uko umuriro watse Gatabazi yishwe, kandi yishwe n’Inkotanyi, bugacya bigahitana na Bucyana, amaraso agasesekara ahantu hose? RWOSE kwica Habyarimana ingaruka mbi Kagame yari aziteguye. Izo ngaruka ariko zari inyungu kuri Kagame, kuko FAR, GD, interahamwe, CDR n’abakoraga nkabyo bose ntayindi gahunda uretse kwirara mu batutsi bakica, abo batutsi batanasobanukiwe uko byagenze. Mu gihe rero bari kuba bahugiye mukujya kwica, kurongora no gusahura mu batutsi, twe tukinyonyombera tukifatira i Kigali, na Leta muli rusange.

3. Kwica Habyarimana kandi byari inzira y’ubusamo kuko ntacyari gushoboka kubijyanye n’amasezerano ya Arusha kuko ntawari guhita abasha kongera gusubirayo ako kanya ngo agene usimbura perezida wapfuye.

4. Uko Habyarimana yishwe n’ubuhamya bwatanzwe n’abantu benshi cyane kubyo babiziho, nanjye ndimo n’ubwo itangazamakuru ryabyanditse uko ryishakiye, ndetse ntanazi n’uburyo byabageze mu ntoki, byavuzweho byinshi. Ibyo ntabwo ari akazi kanjye, abakoze iperereza, abazarega n’abazaregwa, bazi neza uko bazaregana n’uko bazishinjura abo bashinjwa. Ku bwicanyi bundi bwakozwe na FPR, ubwo nibuka nzabwandika mu buryo busesenguye n’abo nzi babukoze, kuko iyo ntambara natangiranye nayo ndangizanya nayo, ibyo ntazi n’aho ntari ndi mu mwanya byabaga gusa. Bitanabujije ko nanabibwirwa n’undi. Igikuru ku rupfu rwa Habyarimana, njye ntakundaga namba kuko nanamurwanyaga, rwatanzweho ubuhamya, n’abantu Kagame n’ibyegera bye bitakekaga. Azatangara asanze arimo ashinjwa n’abo babikoranye kandi yitaga inkoramutima icyo gihe, cyangwa na nubu akibibeshyaho.

5. Kubijyanye n’abantu bashyize mu bikorwa itegeko rya Kagame ryo guhanura indege, cyangwa kugeza za missiles i Kigali na Masaka, kandi mbona imiryango mpuzamahanga ikwiye gukurikirana imibereho yabo ngo ejo n’ejo bundi batazarigiswa kugira ngo ibimenyetso bizimangane, ndavuga bamwe kugira ngo bahozweho ijisho:

o Major Ruzahaza, wajyanye abasirikare kuri Convoy umunsi izo missiles zaviriye ku Mulindi. Yari capitaine icyo gihe yari kumwe n’abasirikare 6 ayoboye, kandi banaherekejwe na MINUAR irimo abasirikare bavuye muli Ghana, kandi ntibamenye ko izo missile s zigiye muli iyo kamyo.

o Warrant officer 2 demob Eugène Safari wiyitaga Karakonje kubera gukunda ka byeri gakonje, yari atwaye igikamyo kikworeraga inkwi zagendeyemo missiles 2 mu bisanduku binini munsi y’inkwi.

o Sgt Moses NSENGA : Icyo gihe yari caporal, ubu yahungiye Uganda, avindime na Kayonga, kandi mu bari kumwe nawe mugupakira izo missiles mw’ikamyo hasigaye gusa Sgt TUMUSHUKURU ukiriho, abandi nka WO2 Rwamapasi Stanley wari CPl yapfuye muli 1998, undi yariWo2 Seromba, icyo gihe yari Caporal, yapfuye muli1997. Mu kuzipakira kandi hari na pte Joseph NZABAMWITA, ubu ni Lt Col ahari, hamwe na Major Birasa wari Capt, uwo Kagame yaramwirengeje.

o Sgt MAZIMPAKA Didier: Ubu ushobora kuba afite ipete rya Sous Lieutenat, watwaye imodoka Toyota Stout 2002 yari yikoreye Missiles zombi zakoreshejwe mu kurasa indege ya Habyarimana. Yajyanye abarashi abagezayo, anagaruka kubatahana muli CND bamaze gukora ishyano. Incuro nyinshi nawe yatezwe imitego yo kumwica akabimenya cyangwa ntabimenye, agakizwa n’Imana.

o Capitaine Frank NZIZA : Wari s/lt icyo gihe, kabuhariwe mu kurashisha missiles zo mu bwoko bwa SA16 twazitaga SAM16 twe. Uyu niwe warashe indege irashwanyagurika. Mbere yo kwohereza abandi basirikare batatu kwiga kuzikoresha muli Uganda, ntawundi n’umwe mu Nkotanyi wari kuzirashisha. Abo bandi abaje kuziga icyo gihe ni : Sgt NYAMVUMBA Andrew, Sgt TWAGIRA Steven, Cpl HAKIZIMANA Eric bose icyo gihe bari abasirikare bo mu High command barindaga Kagame.

o Cpl ubu yabaye Lieutenant Eric HAKIZIMANA : Uyu nawe yarashe iyo ndege, niwe wabanje, ayihamya ibaba ry’iburyo ariko ntiyahanuka, yari no kubasha kwigeza ku butaka, ariko missile ya kabiri niyo yayi sambuye burundu.

o Sgt NTAMBARA Potiano, ubu ni LT: Uyu nawe yajyanye na TOYOTA yatwawemo missile, agenda nk’umuntu uyirinze anagarukana nayo.

o Sgt Aloys RUYENZI : Ubu yahungiye Uganda afite ipete rya Sous lieutenant. Icyo gihe yari yasigaye mu mwanya wa Lt Silas UDAHEMUKA maneko mukuru wa Kagame. Uwo Ruyenzi akaba yari hafi y’aho inama yo gufata icyemezo cyo guhanura ingege cyafatiwe, munama yarimo Maj Gen Paul Kagame ayiyoboye, nako atanga amategeko, Col Kayumba Nyamwasa, Lt Col James Kabarebe, Col Lizinde Charles, Maj Jacob Tumwine, Capt Charles Karamba, hari tariki 31-03-1994, abandi bose baracyariho uretse Lizinde wahunze akanicwa azizwa iyo mpamvu . Icyo gihe kandi, Sgt Paul KARABAYINGA ubu ni Lieutenant yari kuburinzi bw’icyumba cyabereyemo inama, ari kumwe na Sgt SEMPA Peter, uwo yaguye Bukavu mu buryo budasobanutse nawe hari muli 1996.

Umuntu yavuga benshi cyane, kuko ni benshi babashije kumenya uko iyo ndege yarashwe, cyane cyane mu bakoreraga network, abasirikare babaga muli 3rd Bn i Kigali. Ikibabaje n’uko uzakekwa wese ko yagize uruhare mugutanga aya makuru, niba adashinganwe, Kagame azamurigisa, ntawe uyobewe ibyo yapanze kwicisha Captain Hubert KAMUGISHA watuyoboraga mu maperereza twakoreraga muli Kigali no mu Nterahamwe, uwo yiciwe mu Bugesera, escort we ategekwa kwemeza ko ngo yumvise yirasa. Utacyumvikana na Kagame, cyangwa ukekwaho kuba yamena iryo banga yarishwe cyangwa aribikiwe. Kugira ngo abanyarwanda barusheho gukomeza gusobanukirwa neza ibyo byose mu minsi mike nzashyira ahagaragara amazina y’abantu bose nibuka bakoreraga mu mujyi wa Kigali no mu Rwanda ahasigaye, dufatanije gukora akazi ka gi technicien.

ESE FPR YARI YITEGUYE INGARUKA ZATERWA N’URUPFU RWA HABYARIMANA, NUKO IZABYITWARAMO NKO GUTABARA ABATUTSI?

Iyi ngingo irakomeye cyaneee kandi abanyarwanda bayisobanukiwe neza bajya mu muhanda bagategeka ko Kagame yegura agashyikirizwa inkiko nk’abandi bagizi ba nabi. Reka ntange ingero zerekana ko APR yari ifite ubushobozi bwo gutabara abantu ariko mu migambi ya Kagame ibyo nti byari Priorité na busa:

1. Abasirikare b’Inkotanyi bari bafite ubushobozi bwo kugenda nibura kilometero 30 ku munsi izo nizo nke kuko biranazishobokera kugenda 80 kandi wahagera ugahita utangira intambara, kandi barwana. Ibyo si impuha 59th yahagurutse Butaro, ndetse ibanza no guhagarara umwanya munini irara mu Miyove ngo Afande Kagame abanze atange amabwirizwa ya nyirarureshwa kuko we yari azi icyo yategetse ba COs. Iyo Unité ya 59th yakomeje urugendo rwerekeza CND ihagera itari 10/4 ku manywa. Unités zindi nka Bravo naAlpha zo zakoresheje iminsi ibiri gusa, igice cya 101st cyagereyeyo rimwe na bambere, igice cya Military Police cyahageze ku munsi wa gatatu aribwo le 9/4. Icyo gihe umusirikare muto na ba caporaux yabaga yikoreye ibikoresho birenze 30kg hejuru y’imizigo ye bwite, agenda ijoro n’amanywa kuko hari hakenewe amasasu ashobora kuturwanaho iminsi ihagije mbere y’uko dufungura umuhanda wa Byumba. Ibyo birahagije kugira ngo umuntu yumve imbaraga twari dufite, zo kugenda kilometero zirenze ijana kubavuye Butaro, mu minsi 3 kandi agenda urwana inzira yose.

2. Abana b’Inkotanyi uko iminsi yagendaga yiyongera, bagendaga bazamo abava mu Rwanda benshi cyane, kuburyo uretse abanya uganda bavugaga konta batutsi babaga mu Rwanda ko n’uhari ari igisambo cyanze guhunga, cyangwa wabaye umuhutu mu bitekerezo, ariko twari dufite ishyaka rikomeye cyane ryo gutabara abavandimwe bacu barimo batikira. Igitangaje cyanatumye benshi muli bagenzi bacu baniyahura ni uko babuzwaga gutabara abantu tubareba, umuntu agafata imbunda akirasa ati kuza mu Nkotanyi naribeshye. Njye cyokora sinibeshye, kandi kudatabara benewacu tubishoboye byarambabaje cyane.

3. Kigali twari tumaze kuyimenya kurusha abaturage kavukire, kuko twabaga tuzi n’inzira zinyurwamo n’imbeba, tuhazi nijoro na kumanywa, tuzi ahantu hose hatuye abantu bakwiye kuba batabarwa,… Uretse na Kigali kandi, no mu Rwanda ahasigaye, kubera abana bahakomotse, kujyayo byari byoroshye kuko abaturangira amayira bari bahari.

4. Mu Rwanda ahantu hari hatuwe n’abatutsi benshi umuntu yatabarira icyarimwe ntibatikire hari hazwi si henshi cyane ni nka Bugesera, Kibuye, Butare, Rwamagana, …, kandi abatabaye hamwe babashaga no gutabara ahandi hegeranye naho.

5. NONEHO RERO reka turebe ukuntu nta bushake namba Kagame yari afite bwo gutabara abatutsi kandi yari abataye mu Kaga nkana.

Duhere kuli Kigali gusa nibura.

o Byumvikana bite ukuntu twabonye imbaraga zacu zanganaga, n’ukuntu twabashaga kugenda ingendo ndende turwana, ariko APR ntibashe no gutabara abantu baguye muli ETO ku Kicukiro, niba yarashakaga gutabara abantu? Ese ntabyo yamenye ko bahari? Ese hayibereye kure kuva kuri CND, ukambuka ukajya gutabara ahantu h’iminota itageze n’isaha?

o Ni kure kungana iki kuva kw’i Rebero ugatabara abantu mu Rwampala koko?

o Byumvikana bite ukuntu ku gatindo gato kari hafi ya gare ya Nyabugogo, ujya mu Gatsyata ko hashyirwa barrière y’abicanyi bagatikiza abantu Kagame afite Bravo hejuru ya Jari koko? Byumvikana bite ukuntu Gisozi, Kagugu, za Kinyinya hicwa imbaga Inkotanyi ziri kuli kilometero zitarenze ebyiri?

o Ngaho, kuva kuli CND koko ni kure kungana iki byatuma abantu barimbukira Kacyiru, Cyimicanga, ndetse no hakurya za Sainte Famille?

o Wasobanura gute uko i Bugesera abantu bapfa bagatikira kabisa, Inkotanyi ziri muli Kigali kuli 35km kugera i Nyamata? Ese haba hari ibigo bikaze kabuhariwe byatubujije biruta ibirindiro byo mu Ruhengeri na Byumba aho iza Habyara zari zarariye karungu, kandi tukazinyuraho zitureba?

Noneho hanze ya Kigali

o Turetse Bugesera navuze, i Kabuga, Rwamagana, aho hose byatunanije iki? Niho kure cyane tutabashaga kugera vuba se? Ese nyuma ko tweretse abanyarwanda n’amahanga ko tubasha kujya i Kinshasa kuli kilometero zirenze ibihumbi4 (4000km) kuko tutagenderaga mukirere twagendaga zigzag urugendo rukiyongera, kandi tukahagera mu minsi itageze kw’150, ubwo bivuze ko ku munsi twagendaga nibura 26 km.urwo nirwo rugendo ruto cyane rwashobokaga, ubundi na 80km twarazigendaga rwose.

o Noneho kure, nka Butare, koko abatutsi bazize iki ahantu genocide yatangiye hashize ukwezi kurenga ngirango. Ku Kibuye se ninde wabatabaye ko birwanyeeehoooooo kugeza mu mpera z’ukwa ga6 bakabagwa butungo nta gitabara?

o Twijya kure cyane, reka tujye kumuryango wa CND kw’irembo kuli metero 20. Niba Inkotanyi zakundaga abantu, kuki Kayonga azi ko indege igiye guhanurwa, yategetse ngo birukane abasivili, bagafunga imiryango y’urupangu, ngo hato hatazagira uvuga ko twahishe abatutsi muli CND tuzi icyo dukoze? Imirambo se y’abatutsi yakandagirwaga n’imodoka kuli rond point Kimihurura irangana iki babujijwe kwinjira muli CND ngo bakize amagara? Ese gutanga ibitambo (sacrifier) abatutsi birenze ibi n’ibihe koko?

Nabivuze hejuru reka mbisubiremo, KAGAME YATUBUJIJE GUTABARA BENEWACU TWARI TUBIFITUYE UBUSHOBOZI N’UBUSHAKE.

Icyo nakongeraho ni uko igihe cyose habayeho gutabara abantu, byabaye mu buryo butatu:

1. Ku muntu FPR ikeneye kuzakoresha mu butegetsi yafashe leta

2. Ku bantu byahuriranye bakaba bari ku nzira APR yanyuzeho irwana, igasiga ibararuje.

3. Ku ba komanda bafite umutima ugira impuhwe bakabikora kubwabo Kagame ntanabimenye. Ntabwo rwose gutabara abatutsi b’abaturage byigeze biba mu migambi Kagame yateganije.

Hanyuma rero reka turebe gato kuli ambiance yari mu nkotanyi muli Kigali muli Genocide.

Njye nk’umusirikare, wabaye mu ntambara, nemeza ko kugira abasirikare baruhutse babasha gusimbura abandi bibaye ngombwa, cyangwa bakabatera inkunga, ko ari ngombwa cyane.

Ariko reka turebe ukuntu nta gahunda yo gutabara yari ihari pe. Muli Kigali harimo Units za APR zikurikira, zimwe zarahabanje, izindi zirahubakirwa, zitari zisanzweho. Hari Alpha, Bravo, 59th, 7th, 3rd, Military Police, Artillery and Air Defence Unit, 5th, 21st. Izo zose, uretse 3rd na Military police, izindi zagiraga ama Coys kuva kuli A-B-C-D-E-F-G-H-K- HQ coys, mbese nkeya zabaga ari 10, kandi buli yose ifite hafi abantu 170. Hari units nini cyane zagezaga ku bantu 2000. Abo bose kwongeraho aba techniciens igitero bari baracengeye muli Kigali. Mu by’ukuri si impuha mu mujyi i Kigali n’inkengero zawo harimo ingabo zirenga 12000 z’inkotanyi, abantu barimo bashira hirya no hino.

Aho igice cya Gikondo Magerwa gifatiwe burundu, biteye agahinda cyane, kuko mu gihe amaraso ya benewacu yamenekaga, aba Afande bakoreshaga umubare munini cyane mu kujya gusahura mu biduka binini nka za Magerwa nyine. Ingabo aho kujya gutabara kuko bitari mu nshingano Kagame yatanze, ndetse n’ushatse kubyibwiriza, yajya kurwana aho atatumwe, yagira umusirikare apfusha agafungwa.

Abagabo Kaka, Dodo, Ngoga, Bagire, Kayonga, bose barushanwaga kwiba za Land Cruisers nyinshi, no kuzitemamo ama jeeps ya escort, ingabo zimeze nk’interahamwe. Mu by’ukuri ibijya gupfa bihera hejuru nyine. Nta barwanyi bigeze babaho, bameze nk’abagabo mvuze hejuru, na ba Kaddafi, Nyamurangwa, Kwikiriza, Kalisa, Rwigamba, Nkubito,…benshi cyanee bose twese twabemeraga nk’aba komanda bazi icyo gukora pe. Ariko ntamabwiriza bari bafite, ubwo nyine abasirikare aho kujya gutabara, batangiye kwirongoranira, birara muli za Nido, carlsberg, Whisky, na mutzig na primus.

Indwara yo kubohoza naho yatangiriye, maze interahamwe zikica zigasahura, APR nayo ikikomereza imyidagaduro muli Magerwa, Kabuye muli sucrerie, i Byumba bamaze kwica inzirakarengane batangira no guhumbahumba aho hose mu nkengero, birangiye hatangira gusahura igihugu bicaho bijya Uganda. Biteye agahinda

Ibi byose nzabyandika mu buryo burambuye kurushaho.

N’IKI GITUMA KAGAME RERO YIYITA UMUCUNGUZI KU BATUTSI?

Uyu n’umutego ukomeye kuko uko yawuteze umunsi washibutse uwambere uzahagwa niwe. Njye nerekanye ukuntu ibintu byagiye bikura, ku mpande zombi, uko interahamwe zagiye zirushaho ubugome, kandi izabanje kugaragaza ubugome buhanitse mu kwica n’izahungaga FPR yabamazeho abantu za Byumba na Ruhengeri, bagera kumuryango wa Kigali babaye inyamaswa burundu, batakibasha kwitandukaniriza inkotanyi n’umututsi, byakongeraho inyigisho z’amacakubiri, byakongeraho urupfu rwa Perezida n’ibikomerezwa bye, kandi aribo banyiri interahamwe, nyir’igisirikare, batabasha kubona uzahangana neza na FPR, ntakindi byari kubyara keretse kurimbuka kw’abatutsi.

Amakosa yose yagombaga kuba yarakoze, uko yasaga kose, uyagereranije n’ubwicanyi bw’urubozo abahutu b’interahamwe bicishije abatutsi, byatumaga mbere na mbere abatutsi bamwemera nkuhagaritse itsembabwoko. Nawe rero, kuko n’ubundi akunda ibyubahiro cyanee, byari bimworoheye kubyigisha abantu kuko nibwo abasha kubona uburenganzira uretse ko aba abwihaye, bwo gukanda uwariwe wese utari mu murongo ashaka. Buri gihe uwitsamuye ati genda mwa bicanyi mwe. Amahanga ati nyabuneka cisha make, ati muceceke kuko abantu bashize mubarebera njye mvanaho leta yabicaga genocide irashira, none muravuga iki mu bibazo byacu? None aranze yigize ubukombe nk’uwatabaye abashize, kandi ariwe nyirabayazana. Burya ngo akamasa kazazimara kazivukamo pe!!! Umututsi yatumye abashaka kumara abatutsi babona imbarutso, arangije arabatererana barashira.

URUHARE RW’IBINDI BIHUGU MU NTAMBARA YACU.

Uretse ko nta naho bitaba mu ntambara ziswe izo kwibohoza, n’ingabo za leta zikumira abo bateye, ariko ku ntambara y’Inkotanyi nabonye byinshi kandi abashaka guhoza rubanda ku kinyoma barabyitwaza.

Icyambere, intambara yaturutse muli Uganda, irwanwa n’abana biganjemo abatutsi, bavaga imihanda yose, bava UGANDA, TANZANIA, ZAÏRE, BURUNDI, RWANDA, KENYA, n’ahandi ariko bo bake cyane. Ibi mbere nambere birahagije kugira ngo umuntu yumve uruhare rwa buli gihugu muli ibyo byose. Duhereye aho na none, birumvikana ko buli gihugu uretse u Rwanda, cyamenye cyangwa cyemereye abana b’abatutsi kuhaca bajya ku rugamba. Hari n’ibihugu muli ibyo byanabahaga ba maneko bo kubaherekeza. Mu gihugu cy’u Burundi haciye abantu batari munsi ya 30000. Bose bavaga mu Burundi binjira Uganda .Uganda yaciyemo benshi kurushaho kuko yo bose bagombaga kuhanyuzwa.

Icyakabiri, u Rwanda, ndetse n’Inkotanyi nta bikoresho bya gisirikare bikorera, bagomba kubigura. Kubigura bivuga kugira ibihugu bigurwamo, kandi ku mpande zombi. U Rwanda rero, rwakoreshaga amafaranga yarwo kugura imbunda n’amasasu, ibindi bakabihabwa n’inshuti nk’inkunga cyangwa nk’ideni. Muli ibyo bihugu, harimo Belgique, France, Chine, Rep Sud africaine, Egypte, Uburusiya, n’ahandi. Intambara ihora isaba intwaro nshya kandi zo guhangana n’izo umwanzi nawe afite, bivuze ko hariho kugura n’imbunda zigomba kuza kwigishwa n’abarimu bavuye mu bisirikare by’ibindi bihugu. Ntihazagire uhakana ko hatigeze haba ba instructeurs b’abafaransa, cyangwa ab’abiligi babaye mu Rwanda. No mu Nkotanyi ntihazagire uhakana ko zitigishijwe n’abagande, ndetse bamwe bajya no kwihugura hanze mu nshuti. Iyo logique rero ntaho abantu bayihungira.

Mu bibazo birimo bivugwa ubu muli iki gihe, u Rwanda ruti abafaransa bagize uruhare mu byabaye mu Rwanda bigishije interahamwe. Njye nabaza:ese Interahamwe zari zikeneye kwiga iki kirimo ubuhanga buhanitse gikenewe kwigishwa n’abafaransa? Akazi interahamwe zakoze kwari ugutema n’umuhoro, kwari ugutera grenades, kwari ukurashisha imbunda ntoya zisanzwe zikoreshwa mu gihugu, zishobora no kwigishwa n’abapolisi ba komini. Njye icyo nemera n’uko iyaba ABAFARANSA baraje kwigisha urwango mu Nterahamwe, no kuzitinyura gukora amaraso, no kuzibera aba komanda, uretse ko byo nta n’impamvu, kujya kwica umutusti w’umuhinzi ntabwo bikeneye expert w’umufaransa, nari kwemera ko bagize uruhare runini cyane koko. Si ba miseke igoroye na none, kuko ubwo twavumaga Habyarimana, bo bamuteruriraga mu kirere nk’inshuti magara. Bivuze ko kuli njye n’Inkotanyi zose, inshuti y’umwanzi wacu kuli twe yari umwanzi wacu. Kuki icyo kinyoma gikomeza gusugira kigasagamba? None se ko navuze ahantu hose twe Inkotanyi twishe abaturage, noneho abarundi baduhaye inzira, abagande batwigishije bakaduha n’imbunda bose bajye murukiko mpuzamahanga ngo bakoze genocide? Nyuma y’aho se n’aho Intambara inarangiriye tugatangira iya Congo, ko abasirikare b’abanyarwanda bigishijwe n’AMERICANS, ISRAELITES, NORTH KOREANS, SOUTH AFRICANS, ETHIOPIANS, ERYTHRIANS, RUSSIANS, KENYANS, n’abandi ntabashije kumenya, bivuze ko abanyekongo twatikije, n’abahutu muli Zaïre, bose bazabazwa ibyo bihugu byigishije ingabo zacu? Ubu se ko ingabo zacu zarimo abagande kandi ibyo ko ntawe ubihakana kuko na Kagame arabyemera kuko yanasezereye ku mugaragaro, abo benshi ko aribo barashishaga ibibunda bwa kirimbuzi, za 122 mm, 107 mm,120 mm, ubwo Uganda ifatwe mw’ijosi ngo nize isobanure ibya genocide? ABANYARWANDA NIBABOHOKE, NIBAMENYE ICYO BAZIZE KO HABYARIMANA YAPANZE AMAHANO, KAGAME AMUFASHA KUYAGEZA KUBANYARWANDA, KINANI ARIPFIRA, N’UNDI NAGIRE VUBA AJYE MU RUKIKO ACIBWE URWO GUPFA, AMUKURIKIRE ABASIGAYE BABANE AMAHORO.

Amaherezo abantu bazamenya ko icyazanye incuti za Habyarimana mu Rwanda, ari inyungu bari bahuriyeho, kuko yari azi kubeshya amahanga akamuhururira. Nyamara ibyo byarangiranye na 1990. Kuko urebye uko Belgique na Zaïre byahise bihurura ako kanya ngo Uganda yateye u Rwanda, ariko basanga ari abatutsi bitahiraga bagahita bavanamo akabo karenge, bwacya, abafaransa nabo bati natwe Kinani n’inshuti, reka tujye kumwifashiriza abandi bamutereranye, bahagera bakanacuruzanya akamogi ka Nyungwe kuli business y’aba Perezida Habyarimana na Mitterand n’utuzu twabo. Mu masoko y’imbunda n’amasasu burya ababicuruza barahezwe, aho naho hari igisubizo ku mibanire ya Mitterand na Habyarimana, none FPR ikaba yarabigize intero, kugira ngo ibashe guhishira ibyo nayo yakoze birababaje uretse ko bitayihanaguraho icyaha.

HAKORWA IKI UBU?

ONU nitinyuke ku mugaragaro, ive mu kimwaro ifite njye ntasonukiwe, ngo ntiyatabaye abanyarwanda. Ese hari amategeko ya ONU yatanzwe ngo abahutu n’abatutsi barwane? Ese hari uyobowe amagambo ya Kagame ngo niba ONU itaje nonaha, ntayo nkikeneye ntizanaze njye nzihagarikira ubwicanyi? Iyo ONU ipfa kwirahamo uko ishaka , tukayirasira ba basirikare bayo b’abatesi batinya gupfa ikosa ryari irya nde? Ese ubundi ONU igizwe na nde nande? Kuki mu bihangange biyigize, hatungwa agatoki kimwe muli byo, n’uko aricyo gihangange cyonyine cyari kubuza Genocide kuba?

NIHAKORWE IPEREREZA KU MPAMVU ZATUMYE GENOCIDE YABAYE YARASHOBOTSE KANDI MU KANYA GATO CYANE, N’URUHARE IMPANDE ZOMBI ZABIGIZEMO, NDAVUGA LETA N’INYESHYAMBA

1 comment:

Anonymous said...

Wowe wanditse ibi bintu uri igitanagza pe. urabona icyateye intambara aruko abatutsi batashatse gusangira n'abahutu? Oya suko bimwze kubera yuko uko ufata ubuhutu cyangwa ubututsi unbungubu atari uko byari bimeze mbere. Ubuhutun'ubututsi byari classe sociale.umuntu yashoboraga kuva mubuhutu akajya mubututsi et vice-versa. Ahubwo impamvu yarikwiriye gushakirwa ahandi. Mbese none wowe sinkuzi ariko uko mbona ibyo wandika ninkaho uri umukene nkanjye wajya kwa premier ministre gusabayo umugeni ngo kuko uzi ko uri umuhutu cyangwa mwane wabo? Ndetse no kwegera gusa umukobwa we (niba amufite)ntiwabishobora. Ni nayo mpamvu ngusabye niba ubishobora kwivuguruza kuberako ubugabo butisubiyeho bitwa ububwa.