Thursday, March 08, 2007

Ni byiza ko abanyarwanda benshi bashaka kandi bakeneye kumenya ibyabereye mu Rwanda rwacu ndetse bamwe bashobora gufata nk'amateka aliko abadutegetse n'abadutegeka ubu bafashe nk'ubwiru babimenya neza.
Ingoma z'abatutsi n'iz'abahutu zakulikiranye zagiye zigira ubwiru bukabije. Bakabwira rubanda ibinyoma ku byabaye aliko nyuma inkuru y'impamo ku byabaye ikagenda imenyekana.
Ibyo mbagezaho mba nabikoranye ubushakashatsi busaba ubwitonzi n'ubushishozi kuko mu Rwanda kutavugisha ukuli byateye abanyarwanda barema inkuru ku byabaye twebwe ubu twita ibihuha.
Mu bushakashatsi nkora rero nshobora kumenya icyali ubwiru n'icyali igihuha.
Ndasaba abakunda amateka kumfasha gushakisha ubwiru abategetsi baduhishe kuva ku mwami Musinga agwa ishyanga kugera kuli Kanyarengwe wapfuye adatatse.

Ibyo ingoma ntutsi yahishe ku rupfu rwa Rudahigwa:
Umwami Rudahigwa yatonganye cyane na bamwe mu byegera bye ku italiki ya 20 y'ukwa karindwi 1959 . Ababiligi bali bamaze kumwemeza ko hagomba kubaho abashefu b'abahutu byanga bikunda. Rudahigwa ubwo yykoresheje inama abashefu b´abatutsi i Kigali bamutera utwatsi barara muli yegere yegere bulinda bucya. Bwakeye ali umunsi mukuru w'ababiligi hagomba kuba ibiroli aliko icyo rubanda babonye neza ni uko umwami yabuze hakabura utangiza ibiroli. Résident abonye umwami ataje ahita atangiza ibiroli. Umwami yaje kuza saa saba imikino igeze hagati, résident yarakaye yanga no kumuhagurukira imbaga y'abantu yari iri aho igwa mu kantu aliko baraceceka.
Ibyegera bya Rudahigwa by´abatutsi byari byamubujije gusinzira nibwo byamugambaniye ku babiligi. Bigera ndetse naho bashakisha uwaba umwami agasimbura Rudahigwa. Amajwi agwa kuli Lazaro Ndazaro kuko ali we abazungu babonaga ko azi ubwenge avuga n'igifaransa neza.
Aliko kugirango umwami yimikwe ni uko uliho atanga (meurt). Umwami rero Rudahigwa yagombaga gutanga kuko byihutirwaga.
Ikibazo cyabaye rero ni uko umwami Rudahigwa hali uwaje kubimubwira le 23 z'ukwa kalindwi 1959 ku mugoroba.
Aliko uwamubuliye wari n'umushoferi we bagomba muli iryo joro barahise bitaba Imana bombi bishwe n´ibyo byegera bya Rudahigwa. Amaze kwicwa, umurambo w´umwami Rudahigwa wajyannywe i Bujumbura i Burundi.
Ni ukuri ko RUDAHIGWA YAPFILIYE MU RWANDA, gusa ubwiru butaramenyekana neza, ni uko yaba yarishwe n'abashefu b´abatutsi (thèse très probable) cyangwa n'abazungu.
Bukeye bwaho ingoma karinga yaravuze bavuga ko umwami yatanze akagwa i Bujumbura babeshya nyine nkuko nabivuze hejuru, dore ko ikinyoma cyahawe intebe muri iyo ngoma ntutsi.

Umurambo wagarutse mu Rwanda igihe kigeze cyo kuwushyingura ntawali uzi umwami wimikwa uwo aliwe.
Abatutsi bashyigikiye Lazaro Ndazaro bali biteguye ko abazungu baza kubafasha gushyiraho umwami aliko barinze bagera ku mva ntawari washobora kuganira n'ababiligi uko biri bugende.
Hagati aho aliko umulyango w'umwami wali wihutiye gutegura Ndahindurwa Jean Baptiste wali umukarani i Butare kuba umwami. Haje kuba ikibazo cyo kubona umwiru wo kwumwimika kuko Chef Rwampungu yali yarabyaye umuhungu umwe witwaga Kirenga aliko wali ikigoryi ijana ku ijana. Bapfuye guhitamo umusore wari waravutse ku muja w'umuhutukazi witwaga Kayumba wali wararerewe kwa Rampungu ku bulyo bakekaga ko yali uwe.
Umubiligi Résident amaze kurakara babuze uko bahamba umwami yahise ategeka ko bamuhamba bidatinze umwami bakazaba bamushaka bitonze.
Nibwo umulyango wa Rudahigwa wategetse Chef Kayumba kurangurura ijwi muli ako kamwanya ati" Umwami ni Kigeli Ndahindurwa wa Gatanu"
Abenshi bakoma mu mashyi abandi bagwa mu kantu. Rudahigwa baramushyingura.

Abatutsi bamenye iby´urupfu rwa Rudahigwa banze guhunga muri 1959:
Iyi niyo mpamvu abantu baturuka ku mwami Rudahigwa abahunze u Rwanda muli 1959 ali BAKE CYANE. Urugero ni umwamikazi Gicanda utaligeze ahunga kuko yali azi abatutsi bamwiciye umugabo adashaka guhungana nabo.
Murumuna wa Rudahigwa witwaga Rwigemera na barumuna be bose ntawigeze ahunga basaziye mu Rwanda. Abandi nabo bumvaga bashyigikiye Rudahigwa ko akwiye gushyiraho aba chefs b´abahutu nabo abenshi ntibahunze, bihamaniye n´abahutu mu Rwanda nyuma ya révolution yo muri 1959

Abiru n´aba chefs b´abatutsi bali bisunze Lazaro Ndazaro nibo bateye muri 1990:
Abo bategetsi ba batutsi b´abahezanguni bari bashyigikiye Lazaro ngo atanashyiraho aba chefs b´abahutu bahunze ubutegetsi bw'abahutu ali benshi akaba ali nabo bateguye intambara yo muri 1990, igihe bo ubwabo bari batsinzwe bwa nyuma muri 1967 muri bya bitero bakoreraga ingoma mhutu ya Kayibanda Gerigora biyita inyenzi, aba nibo bohereje abahungu babo kugaruka balimbura imbaga batarobanuye muri iyi ntambara inkotanyi zatangiye le 01.10.1990.
Abatutsi bavuye mu Rwanda bagiye gufasha RPF kurwana bahagiliye akaga kuko uwibeshyaga agakora agakosa gato bahitaga bamukekaho ubugambanyi. Habaye igihe abavuye Buganda babwiraga abavuye i Rwanda ko batabashira amakenga kubera ko babanye n'abahutu ndetse bakanashyingirana nabo kandi muzi ko nubu mbabwira ibi ariko ibintu bikimeze. Abasore benshi b´abatutsi basize agatwe kabo mu mashyamba babakekaho ubuhutu cyangwa ubutasi.Ibi byavuzweho byinshi na ba Ruzibiza ndetse n´abo tuganira hano i Kigali barokotse ubwo bwicanyi bakorerwaga kandi bagiye mu ishyamba gufasha Kagame na RPF ye.
Nguko uko abatutsi bahunze bateye muli 1990 bafite umujinya w'umurandurambaga batuma abahutu b'intagondwa n'abahezanguni (ibi bari babisangiye nizo nkotanyi) bahinduka intarumikwa n'abandi interahamwe.

Maze nguko uko abahutu n'abatutsi balimbuye imbaga y'abanyarwanda na n'ubu bikaba bikili ubwiru.
Byose babigize ubwiru, cyangwa amabanga none mumfashe ducukumbure tumenye n'impamvu bahisha ukuli dore murabona ibinyoma aho bigeze u Rwanda.

Ubutegetsi bwa FPR bushingiye kuri ibi binyoma birimo ubwiru bigomba kurandurwa n´imizi yabwo yose mbere y´ubwiyunge, kugirango bube bushingiye ku kuri, ndetse bikaba ngombwa ko habaho "Comité Vérité et Réconciliation" nka ya yindi ya Desmond TUTU wo muri South Africa, ibi bikaba mu rwego rwa "Dialogue Inter-Rwandais hautement inclusif".

Rugerinyange Charles

1 comment:

Anonymous said...

Your blog keeps getting better and better! Your older articles are not as good as newer ones you have a lot more creativity and originality now keep it up!