Monday, March 05, 2007

UBUHAMYA BWANJYE

Nitwa Kagiraneza Deus . Ninjiye mu gisirikare cya FPR-INKOTANYI mu
gihe
cy'intambara ya 1990 . Nashinzwe cyane cyane imilimo yo kuneka muri
DMI
(Directorate of Military Intelligence ), nyuma nza kuba Perefe
w'agateganyo wa Ruhengeri , bukeye mba Depite uhagarariye FPR
hanyuma
nsubira mu milimo ya gisirikare . Ubu nkaba ndi impunzi mu Bubiligi.
Mu
milimo nagiye nkora nabonye byinshi , cyane cyane ubwicanyi
bwakorwaga na
DMI kuva tukili mw'ishyamba na nyuma y'aho dufatiye Leta

TUKIRI MW'ISHYAMBA

Abasore bazaga batabaye baturuka i Burundi , mu Rwanda no muri Zaïre
bishwemo benshi bazira gukekwaho ubutasi cyangwa se ubuhutu cyane
cyane
mu bavaga mu Rwanda . Abana bamwe bazize ko bari barize kuko bamwe
mu
bayoboraga ingabo batinyaga ko amaherezo abo bana baje nyuma
bashoboraga kuzategeka igisirikare. Abakekwaga baratoranywaga
bakinjizwa
muri DMI , noneho bagahatwa ibibazo ku butasi cyangwa ubuhutu babaga
bashinjwa . Icyemezo cyamaraga gufatwa , bakicishwa agafuni kubera
kwanga
urusaku rw'imbunda mu karere twabaga twihishemo ariko cyane cyane
byari
ugukorera mw'ibanga kugira ngo na bagenzi babo batamenya irengero
ryabo
.

Abayoboraga DMI mur'icyo gihe ni aba :

1.. KAYUMBA NYAMWASA (ubu ni Général Major akaba Chef d'état-major
w'
Ingabo )
2.. RWAHAMA Jackson (ubu ni Lieutenant Colonel akaba ayobora Urukiko
rwa
gisirikare )
3.. NZIZA Jack (ubu ni Lieutenant Colonel akaba ategeka DMI )
4.. MUNYUZA Dani (ubu ni Major )
5.. NZABAMWITA Joseph (ubu ni Major akaba umwe mu bayobozi ba
Auditorat militaire ishinzwe gushinja abasirikare imbere y'inkiko )
6.. MUPENZI Jean Jacques (ubu ni Major akaba yarayoboraga iperereza
rya
Gendarmerie mu minsi ishize)
Aba bose ni abanyarwanda baturutse muri Uganda dore ko ari bo batoni
bakaba ari bo bayobora igisirikare kuva mw'ishyamba kugeza ubu.
Abana
b'abatutsi twiciraga muri Training Wing i Gishuro muri Byumba
bazabazwe
Major Dani Munyuza na Lt.Col. Jackson Rwahama . Ibyo kandi
ntibyakorerwaga
muri DMI honyine kuko no muri za Unités , abana baturukaga mu bihugu
bivuga igifaransa cyane cyane ababaga barize
(babitaga "intellectuals" mu
buryo bwo kubannyega) batotezwaga ndetse haboneka urwitwazo
bakicwa .
Byageze aho abana baturukaga i Burundi batoroka basubira iwabo ari
benshi cyane . Ababyeyi babo bagombye kohereza intumwa ku rugamba
kubaza
niba ibyo babaga babwiwe n'abo bana byari ukuri . Icyo gihe , Kagame
yarabahumurije bya nyirarureshwa ariko nta muyobozi w'ingabo n'umwe
wigeze ahanirwa ibyo bikorwa .

TUMAZE GUFATA LETA

Twahawe inshingano zo kwikiza abantu bose bakekwagaho kutavuga rumwe
na
FPR duhereye ku bahutu. Ibyo byarabaye mu Ruhengeri aho nategekaga
nka
Perefe kandi no mu zindi préfectures ni ko byagendaga mur'icyo gihe
kuko
ahenshi hategekwaga n'abasirikare. Byaragaragaye i Gitarama aho
Perefe Major
SEWANYANA yajugunyaga imirambo y'abahutu mu byobo byari i Kabgayi.
Byaragaragaye kandi i Butare aho Perefe Major ZIGIRA yicishije
abahutu i
Save no ku Kabutare . Ibi byose twabikoranaga n'abayobozi b'Ingabo.
Col.
IBINGIRA azabazwe abo yagiye yica inzira yose aho ingabo yayoboraga
zanyuze kuva Kibungo, Bugesera, Butare na Gikongoro. Azabazwe kandi
iby'amahano yabereye i Kibeho mu nkambi z'impunzi. Vuba aha muri
1999,
abasirikare b'abatutsi b'abanyiginya bageze kuri 70 biciwe i Nasho
muri
Kibungo. Abo bazabazwe Col. BAGABO (ikimuga cy'imbago cyari Chef
d'état-major adjoint wa Gendarmerie mu minsi ishize ubu kikaba
kiyobora
Urukiko rukuru rwa gisirikare) na Major ZIGIRA John utegeka Military
Police
.

NDASABA IMBABAZI

Kubera ayo mahano yose yakozwe kandi amwe muri yo nkaba narayagizemo
uruhare mbitegetswe n'abari bankuriye , nafashe icyemezo cyo guhunga
buriya
butegetsi bubi bw'i Kigali nkaba nsabye imbabazi ku byo nakoze kandi
niteguye gutanga ibisobanuro birambuye ndamutse mbisabwe. Nifatanije
n'Abanyarwanda bose bafite umutima ukunda igihugu biyemeje guhirika
ingoma y'amaraso ya Général Major KAGAME Paul.

KAGIRANEZA Deus
Belgique

4 comments:

Anonymous said...

None se nawe urashaka fame? Ko utari waratinyutse kubivuga mbere se ni uko utabibonaga?

Mwatumazeho abantu none muraza kudukina ku mu byimba ngo muratanga za buhamya? Kuki se ko wari ufite ubushobozi utarashe abo bakuru batangaga amategeko mabisha noneho ngo ubutwari urimo ushaka ubu ubuhabwe icyo gihe? Hein????

BS

Anonymous said...

ntimukihe rubanda mwivamo. Imfura ntiyisubira kw'ijambo. Reka abanyarwanda babane mu mahoro ureke ayo matiku kuko ntacyo yakugezaho. gutungwa nibyabandi kuko wananiwe kwikorea ntibigutere gusebya intwali. Uzi ububwa icyaricyo? nugupfa nta cyo wigejejejoho cyangwa ngo ukigeze kubandi. Ibyabaye byarabaye reka abapfu basange abapfu babo maze mureke twubake u Rwanda rushya. kandi nongera mpumuriza ababuze ababo kubibuka kandi bakusa ikivi cyabo.naho wowe ugiye kugwa ishyanga nk'imbwebwe.

coco said...

oya nibyo ahubwo, ahubwo imfura yanga akarengane, ndetse niyo yakora amakosa ubupfura buyibwira kwiyoroshya agasaba imbabazi.

UKURI KUKAJYA AHAGARAGARA.
KOMEREZA HO, RATA USHAKIRE ABANYARWANDA UKURI NIKO KUZATUMA TWONGERA GUSHYIKIRANA
KURI NJYE AHUBWO URI INTWARI.

Anonymous said...

I just wanted to say that I found your page on and even though I enjoyed reading your entry, it appears your blog acts up in a couple browsers.
Whenever I check out your web-site in Chrome, it looks fine
however, when opening in IE, it has some overlapping difficulties.
I simply wanted to provide you with a little alert, that's all.

Have a look at my blog post :: Balance transfers low Interest credit cards